Kuva kuri uyu wa kabiri ubwoba bwongeye kuba bwinshi mu Banyecongo bongera guhungira mu Karere ka Rubavu mu Rwanda basanga n’Abanyarubavu nabo bari kuzinga ibyabo bashaka kuva muri aka Karere kugarijwe n’imitingito.
Amafoto yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaraza uko imihanda, amazu n’ibindi byo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Ubuengera zuba bw’u Rwanda byashegeshwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Congo.
Ibi byateye abaturage bo muri aka Karere gutekereza ku kavamo n’ubwo bitari kuborohera kubera ibura ry’imodoka ugeraranyije n’ubwinhi bw’abazishaka.
Umwe mu baturage wavuganye n’itangazamakuru yavuze ko kuguma yo bisa no kwiyahura akurikije uburyo umutingito uri guhirika ibintu.
Kugeza ubu muri uyu Mujyi amaduka yafunze, amashuri amwe n’amawe yafunze abana barataha.
Impunzi 64 zabyutse zambukiranya ikibaya gihuza u Rwanda na Congo binjira mu Murenge wa Busasamana bavuga ko barimo guhunga imyotsi iva mu mazuku yarutswe n’ikirunga cya Nyiragongo kuwa 22 Gicurasi 2021.
Abantu bashaka gutega bava i Rubavu ni benshi