Mu nama ngarukamwaka y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), ibihugu 53 byamagannye bimwe mu bikorwa by’uyu muryango bigaragaza impungenge z’ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abakozi ba baryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Bavuze ko abayobozi ba OMS babonye ibirego by’abakozi babo muri RDC ariko ko ntacyo babikoraho.
Umwaka ushize, inkuru icukumbuye yakozwe n’itangazamakuru yerekanye ko abashinzwe ubutabazi mu guhangana n’icyorezo cya Ebola bahatiraga abagore gukora imibonano mpuzabitsina, mu bagore bahatiraga gusambana nabo babiri bari batwite.
Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ibyavuye mu iperereza ryigenga kuri ibyo birego bizatangazwa muri Kanama uyu mwaka.
Facebook Comments Box