Minisitiri w’ibikomoka kuri peteroli muri Sudani yepfo, Puot Kang Chol, yatangaje ko ubu uruganda rutunganya ibikomoka kuri peterori rw’iki gihugu rukora kandi ko vuba aha ruzaha ibihugu 10 byo mu karere ibicuruzwa bitunganye by’ibikomoka kuri peteroli.
Ikigo gifite icyicaro i Bentiu, umurwa mukuru wa leta ikungahaye kuri peteroli, cyatangiye gukora muri Werurwe uyu mwaka.
Minisitiri avuga ko ibicuruzwa bitunganyijwe bivuye muri uru ruganda birimo lisansi na mazutu bizaba bihagije kugira ngo bikoreshwe mu gihugu ndetse no kugeza mu bihugu bituranye.
Uruganda rwa Bentiu rufite ubushobozi bwo gutanga utugunguru tugera ku 10,000 ku munsi (bpd) ariko kuri ubu ikora ku bushobozi bw’utugunguru 3000 gusa.
u Rwanda rushobora kuba kimwe mu bihugu izungukira kuru uru ruganda mu kubona ibicuruzwa by’ibikomoka kuri peterori bihendutse kuko ruhurira mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Yavuze ko Sudani y’Amajyepfo ifite peteroli nyinshi mu karere kandi ko igomba kuba ihuriro n’isoko ritanga ibikomoka kuri peteroli.