Samia Suluhu Hassan ni perezida wa gatandatu wa Tanzania, na perezida wa mbere w’umugore wa Tanzania. Mu mezi ane gusa ku butegetsi hari ibigaragara yahinduye, ahanini ku cyorezo cya Covid-19 no mu bubanyi n’amahanga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wambere nibwo yageze i Kigali mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. u Rwanda ni igihugu cya gatanu asuye nyuma ya Uganda, Kenya, Mozambique, Burundi.
Kuva nyuma ya Perezida Jakaya Kikwete, ubutegetsi bw’u Rwanda na Tanzania bwaranzwe n’ubucuti, uruzinduko rwa Perezida Samia ni intambwe yo kubukomeza.
Perezida Samia Suluhu amaze kugera i Kigali mu Rwanda ku butumire bwa mugenzi we Paul Kagame, nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu wa Tanzania bibivuga.
Ku kibuga cy’indege i Kigali yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta.
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, Samia Suluhu aragirana ibiganiro na mugenzi, hasinywe amasezerano atandukanye, asure icyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro muri Kigali, hateganyijwe n’ikiganiro n’abanyamakuru.
U Rwanda rukoresha cyane cyane icyambu cya Dar es Salaam mu kwakira ibiva hanze no kohereza ibyarwo mu mahanga.
Mu kwezi kwa gatanu, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda na komiseri mukuru wa polisi y’u Rwanda basuye Tanzania bagirana ibiganiro na bagenzi babo.
Mhe. Rais Samia Suluhu Hassan akiagana na Viongozi mbalimbali wa Serikali kwenye Uwanja wa Ndege wa kimataifa wa Julius Nyerere Jijini Dar es salaam leo Agost 02, 2021 akielekea Kigali Nchini Rwanda kwa ziara ya Kiserikali ya siku mbili kwa mwalio wa Rais Paul Kagame. pic.twitter.com/tzgbOT0mGy— ikulu_Tanzania (@ikulumawasliano) August 2, 2021
Samia w’imyaka 61, ubu niwe mugore wenyine muri Africa ukuriye igihugu mu rwego rwa politiki – kuko perezida wa Ethiopia ahanini ari uw’icyubahiro.
Yaje yiyongera ku rutonde rutoya rw’abagore bategetse ibihugu byabo kuri uyu mugabane.
Yari Visi Perezida kuva mu mwaka wa 2015, yasimbuye Perezida John Magufuli wapfuye mu kwezi kwa gatatu, leta igatangaza ko yazize ibibazo by’umutima.
Mama Samia nk’uko bakunze kumwita, ni Perezida wa kabiri mu mateka ya Tanzania ukomoka mu birwa bya Zanzibar, uwa mbere yari Ali Hassan Mwinyi, wategetse Tanzania imyaka 10, kuva mu 1985 kugeza mu 1995.
Ibindi kuri Mama Samia?
Mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2015, Samia Hassan Suluhu wiyamamazaga nk’uwaba Visi Perezida ku itike y’ishyaka CCM, yagaragaye aherekejwe n’imodoka z’abahanzi benshi bakomeye bo muri Tanzania.
Mbere yaho, benshi baramutinyaga kubera kumwubaha – ariko, nk’uburyo bwo kwiyegereza abayoboke, abasaba ikintu kimwe gusa: kumwita ‘Mama’.
Kuva icyo gihe, inkingi yari ibatandukanyije irasenyuka, ibikorwa bye byo kwiyamamaza biritabirwa cyane – bitandukanye n’ibyari bimenyerewe mbere mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya wa visi perezida.
Abatanzania benshi bamumenye cyane kurushaho ubwo yagirwaga uwungirije umukuru w’akanama ko mu nteko ko gutegura itegekonshinga rishya mu 2014.
Kubera ko inteko yatangazaga ibikorwa bitandukanye kuri televiziyo birimo kuba, kandi n’Abanyatanzania benshi bafite amatsiko yo kumenya ibirimo kuba, isura ya Samia yatangiye kumenyerwa mu maso ya benshi ndetse n’ubushobozi bwe bwo kuyobora burigaragaza.
Ubwo CCM yatsindaga amatora rusange yo mu 2015 – avugwa ko ari yo ya mbere yabayemo guhatana cyane mu mateka y’iki gihugu, Samia yanditse amateka aba umugore wa mbere ugeze kuri uwo mwanya wa Visi Perezida kuva Tanzania yatangira kubaho nk’igihugu.
Ariko ibyo ni ibibonekera amaso hanze.
Mu bikorwa bisanzwe bya politike byo mu nteko muri icyo gihe, Samia yari azwiho kugira ubushobozi bwo gutuza – no mu gihe mu nteko y’icyo gihe hari harimo umwuka mubi w’imikorere, kandi ngo akamenya no kuvugana n’abantu bose.
Mama Samia yashakanye n’umugabo we Hafidh Ameir mu 1978, babyaranye abana bane.
Umwana we uzwi cyane ni uwitwa Wanu, uyu akaba ari umudepite mu nteko ishingamategeko ya Tanzania.
Samia afite impamyabumenyi mu bukungu (cyangwa ubutunzi mu Kirundi) yo ku rwego rwa ‘postgraduate diploma’ yakuye kuri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza. Yize kandi imitegekere kuri Kaminuza ya Mzumbe muri Tanzania.
Madamu Samia avuga ko inzira yanyuzemo itari yoroshye nkuko hari ababivuga.
Ati: “Urugendo rwanjye muri politike rwabaye rurerure kandi rurimo n’inyungu. Si ibintu byoroshye gukorera umuryango wawe ugakomeza n’ubuzima bwa politike, kwiga n’izindi nshingano zo mu kazi”.
Abandi bagore babaye ba Perezida muri Afurika
- 1993 – Sylvie Kinigi – Perezida w’inzibacyuho (w’imfatakibanza) w’u Burundi, nyuma y’iyicwa rya Melchior Ndadaye
- 2006-2018 – Ellen Johnson Sirleaf – Perezida watowe wa Liberia
- 2009 – Rose Francine Rogombé – Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, nyuma y’urupfu rwa Omar Bongo
- 2012 – Monique Ohsan Bellepeau – Perezida w’inzibacyuho wa Mauritius (Maurice), nyuma yo kwegura kwa Sir Anerood Jugnauth
- 2012-2014 – Joyce Banda – Perezida wa Malawi, nyuma y’urupfu rwa Bingu wa Mutharika
- 2014-2016 – Catherine Samba-Panza – Perezida w’inzibacyuho wa Centrafrique
- 2015-2018 – Ameenah Gurib-Fakim – Perezida wa Mauritius (Maurice), watowe n’inteko ishingamategeko
- 2018 kugeza ubu: Sahle-Work Zewde – Perezida wa Ethiopia, watowe n’inteko ishingamategeko