Perezida mushya wa Zambia, Hakainde Hichilema, yasimbuje abayobozi bakuru b’ingabo mu gihugu ndetse n’umuyobozi wa polisi – anagaragaza ko hibandwa ku nzego z’umutekano kurushaho kuzigenzura mu nyungu z’abaturage.
Ku cyumweru, perezida yatangaje abayobozi bashya b’ingabo za Zambiya barimo umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere n’ukuriye serivisimu ngabo z’igihugu ndetse n’abungirije. Perezida Hakainde yanatangaje n’umugenzuzi mukuru mushya wa polisi.
Abakomiseri bose ba polisi mu Turere bakuwe ku mirimo yabo ariko ntiharatangazwa amazina y’ababasimbuye.
Bwana Hichilema yavuze ko abayobozi bashya “bagomba kugira inyungu z’umutima kandi bagakorera igihugu bashishikaye baharanira ko uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure byubahirizwa”.
Yavuze ko abapolisi bagomba gukora igenzura rikwiye mbere yo gufunga abakekwaho icyaha kandi ko “ntawe ugomba gufatwa mbere yuko iperereza rirangira”.
Bwana Hichilema watowe kuba perezida mu ntangiriro z’uku kwezi ku ntsinzi itoroshye, yahohotewe inshuro nyinshi n’inzego z’umutekano ubwo yari akuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uwo yasimbuye.
Yafashwe inshuro nyinshi zitandukanye ari nako afungwa na cyemezo cy’urukiko, mu kwiyamamaza kwe yasezeranyije abaturage kuzakemura mu buryo buhoraho ibibazo bikomeye by’inzego z’umutekano.