Home Amakuru Abatalibani bategetse ko abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa batagomba kwigana

Abatalibani bategetse ko abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa batagomba kwigana

0

Uyu munsi (ku cyumweru) umutwe w’abatalibani watangaje ko abahungu n’abakobwa batemeewe kwigira hamwe mu mashuru makuru na kaminuza z’iki gihugu, Abatalibani basobanura ko kuvanga ibitsina mu bigo by’amashuri ari “bitemewe muri Islam” bikaba binavuguruza indangagaciro gakondo z’igihugu.

Minisitiri w’Amashuri Makuru, Sheikh Abdul-Baqi Haqqani, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru uyu munsi (ku cyumweru) yagize ati: “Kuvanga ibitsina mu bigo by’amashuri binyuranyije n’amahame ya Islamu, kimwe n’indangagaciro za Leta ndetse yacu n’imigenzo y’Abanyafganistan, “nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abadage bibitangaza.

Haqqani yongeyeho ko niba kaminuza zifite ubushobozi, ibigo (by’abakobwa n’ibyabahungu) bigomba gutandukana, kandi niba bidashoboka, kaminuza zigomba gushyiraho ubundi buryo bwo kwiga cyangwa gutandukanya abagabo n’abagore mu byumba by’amashuri.

Yavuze ko uyu mutwe ushaka gushyiraho abarimu b’abakobwa n’abagore, ariko nibabura, abagabo bazemererwa kwigisha abanyeshuri b’abakobwa igihe cyose amasomo azaba akurikiza amategeko ya Shariya.

Bizaba itegeko kandi kwambara imyenda bikwije. Haqqani yasobanuye ko abarwanashyaka barwanye imyaka 20 kugira ngo bashyireho “ubutegetsi bwa kisilamu.” Twibuke ko ku butegetsi bwa “Abatalibani” kuva 1996 kugeza 2001, uyu mutwe wakoresheje amategeko akomeye abuza abagore n’abakobwa  kujya ku ishuri

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMinisitiri Bayisenge yibukije ababyeyi uruhare rwabo mu kurinda abana inda zitateguwe
Next articleAPR FC iguye miswi na Mogadishu city mu mikino ya CAF
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here