Home Amakuru Uruganda rw’itabi ruvugwaho guha ruswa Perezida

Uruganda rw’itabi ruvugwaho guha ruswa Perezida

0

Inkuru icukumbuye ya BBC igaragaza ko hari ibimenyetso by’uko uruganda rukomeye rw’Abongereza rukora itabi, British American Tobaccop (BAT), rwahaye ruswa abayobozi bakomeye muri Zimbabwe barimo na perezida Robert Mugabe kugirango birukane abandi bari bahanganye mu gihugu.

Ruswa iri hagati y’ibihumbi 300 na 500 (ari hagati ya miliyoni 300 na 500 z’Amanyarwanda )by’amadolari nibyo byatanzwe nka ruswa ku bayobozi bakuru mu ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe ZANU PF.

Iyi ruswa yanatanzwe muri Afurika yepfo aho BAT yanakoreshaga inyigo z’impimbano mu gusebya abo bahurira ku isoko ryo gucuruza itabi muri ibi bihugu.

Umwe mu bakozi ba BAT watanze aya maafaranga utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko hari amwe mu mafaranga yatanzwe nk’inkunga yakoreshwejwe mu bikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka ZANU PF.

Nyakwigendera Robert Mugabe uvugwa muri iyi ruswa yategetse Zimbabwe imyaka 37, yitabye Imana muri 2019 nyuma y’imyaka ibiri ahiritswe ku butegetsi n’igisirikare.

Andi mafaranga yahawe abayobzi muri ZANU PF aho umwe yagiye ahabwa akabakaba ibihumbi 12 by’amadolari (akabakaba miliyoni 12 z’Amanyarwanda) kugirango bajye kumvisha abandi bayobozi b’ishyaka impamvu zabo.

Muri iyi nkuru ya BBC bigaragara ko BAT yanze kugira icyo ivuga kuri iyi rususwa ishinjwa.

British American Tobacco BAT, ni rumwe mu nganda 10 zikomeye mu Bwongereza, umwaka ushize rwacuruje amatabi arenga miliyari 650 ku Isi.

Si ubwambere uru ruganda rw’itabi rw’Abongereza ruvuzwe mu guha ruswa abayobozi bakuru b’Ibihugu kuko mu myaka ishize hagaragaye izindi nkuru yavugaga ko rwahaye abayobozi mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba birimo n’u Rwanda ruswa kugirango badakomeza amategeko areba abantu banywa itabi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleReal Madrid kuri Sitade idasanzwe
Next articleUmunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes yiyirukanye mu mwuga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here