Home Amakuru Real Madrid kuri Sitade idasanzwe

Real Madrid kuri Sitade idasanzwe

0

Sitade ya Real Madrid Estadio Santiago Bernabéu yaraye yongeye gufungurirwa abafana inaberamo umukino nyuma y’iminsi 560 ifunze kubera ibikorwa byo kuyisana.

Nibura ababafana ibihumbi 30 baraye bakurikiye umukino wahuje Real Madrid mu rugo na celta vigo, bawukurikiye bari muri sitade bareba uko Real Madrid yanyagiye Celta Vigo ibitego 5-2.

Umukino wa nyuma wa Real Madrid yaherukaga gukin ira kuri iki kibuga, hari ku ya 1 Werurwe 2020, ni urwibutso rwa rukomeye ariko rushimishije kuri Los Blancos, uwo munsi yatsinze mukeba ukomeye Barcelona ibitego bibiri ku busa bya Vinicius Junior na Mariano Díaz. Nyuma yumwaka nigice, Madrid yasubiye kuri stade yabo hamwe n’abafana 30.000, ntarengwa bemerewe na minisiteri yubuzima ya Espagne mugihe cya coronavirus. Mu minsi yashize, iyi kipe yakoze akazi kenshi mu gihe gito kugirango ikure imashini zari mu kibuga kugirango umukino uzabone aho ubera.

N’ubwo uyu mukino wabereye kuri estadio Santiago Bernabeu iracyakomea gusanwa kuko hari imirimo itararangira.

Umushinga wo kuvugrurra iyi sitade ni umwe mu mishinga ikomeye Real Madrid ikoze muri iyui myaka kuko iteganyoi ko nyuma yo kuzura izajya yinjiza miliyoni ziri hagati y’150 na 200 z’amayero buri mwaka zivuye mu binjiye kuri iyi sitade.

iyi niyo sitade yambere ifite umwihariko wo gutwikirwa yose igihe bibaye ngombwa.

Igisenge cyari gisanzweho cyakuweho kugirango bashyireho ikindi kiyitwikira yose
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Suluhu yahaye umugore minisiteri ikomeye
Next articleUruganda rw’itabi ruvugwaho guha ruswa Perezida
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here