Home Amakuru Sobanukirwa “Aukus” yateranyije Amakerika n’Ubufaransa

Sobanukirwa “Aukus” yateranyije Amakerika n’Ubufaransa

0

Ubufaransa bwahamagaje ba ambasadeli babwo bo muri Leta zunze ubumwe no muri Australia nyuma yo kutishimira amsezerano yo kubuca inyuma ari hagati ya Amerika, Ubwongereza na Australia yo kurwanya Ubushinwa.

Ab ba ambasadeli bahamagajwe ,Ubufaransa buvuga ko bugiye kongera kubibutsa inshingano zabo n’ubwo bitari bisanzweho.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa yavuze ko iki “cyemezo kidasanzwe” gifite ishingiro n’ “uburemere budasanzwe”.

Ihuriro rizwi ku izina rya Aukus( Australia, United Kingdom, United States), Australia ihabwa ikoranabuhanga ryo kubaka ubwato bufite intwaro za  kirimbuzi.

Iki cyemezo cyarakaje cyane Ubufaransa kuko aya masezerano atesha agaciro amamiliyari y’amadolari yari yarashoye mu masezerano yayo na Australia.

Aya masezerano afatwa nk’igikorwa gikomeye cyo guhangana n’ubushinwa mu nyanja y’Ubushinwa yatangajwe ku wa gatatu w’iki cyumweru na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson na mugenzi we wa Australia Scott Morrison.

Ubufaransa bwamenyeshejwe ubwo bufatanye amasaha make mbere yuko atangazwa.

Mu ijambo rye, ku wa gatanu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, Jean-Yves Le Drian, yavuze ko aya masezerano ari “nko gukubitwa icyuma mu mugongo”, yavuze ko abambasaderi b’Ubufaransa bo mu bihugu byasinye aya masezerano bahamagawe bitegetswe na Perezida Emmanuel Macron.

Bwana Le Drian yagize ati: “Aya masezerano ni imyitwarire itemewe hagati y’abafatanyabikorwa, azagira ingaruka   ku cyerekezo dufite cy’ubufatanye , ndetse anahungabanye umusaruro w’ubufatanye bw’ Ubuhinde-Pasifika ku Burayi”.

Umukozi wa White House (mu biro bya perezidansi ya Amerika) yavuze ko ubuyobozi bwa Biden bwicujije iki cyemezo kandi ko buzafatanya n’Ubufaransa mu minsi iri imbere kugira ngo bakemure ibyo batumvikanaho.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Australia, Marise Payne, yavugiye i Washington,  ko  yiyumvamo  ko batengushye Ubufaransa kandi yizeye ko azafatanya n’igihugu cye kugira ngo bumvikane ku “gaciro baha umubano w’ibihugu byombi”.

Ubufaransa bwababjwe cyane no kumenyeshwa iby’amasezerano ya Amerika na Australia mbere y’amasaha make ko atangazwa ku mugaragaro, ikindi cyababaje Ubufaransa ni ukumva ko aya masezerano arimo n’Igihugu cy’Ubwongereza.

Icyemezo cy’Ubufaransa cyo guhamagara bambasaderi bacyo ni ubwambere bibayeho. Iki gihugu nicyo “gihugu kimaze igihe kini cyane muri Amerika”, nk’uko umuyobozi wa White House yabivuze. Yavuze ko Washington izumvikana n’Ubufaransa mu minsi iri imbere kugira ngo bakemure ibyo batumvikanaho.

Aya masezerano asobanura ko Australia izaba igihugu cya karindwi   ku isi gikoresha ubwato bufite intwaro za Kirimbuzi. Aya amsezerano kandi yemerera Australia kugira abanyabwenge bakomeye mu bijyanye n’ibitero by’ikoranabuhanga Cyber attack.  

itangazwa ry’aya masezrano mashya bitesha agaciro anadi masezerano yari afite agaciro ka miliyari 37 z’amadorari (miliyoni 27 z’amapound) Ubufaransa bwasinyanye na Australia mu 2016 bwo kubaka ubwato 12 busanzwe. Nyuma y’aya masezerano yo mu 2016 Ubushinwa bwashinje abayasinye kugira “imitekerereze nk’iyo mu ntambara y’ubutita”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMenya Dr. Ugirashebuja minisitiri mushya w’ubutabera w’u Rwanda
Next articleIkipe y’u Rwanda yirukanwe mu mikino mpuzamahanga rwateguye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here