Home Amakuru Umwana yajyanye imbunda ku ishuri arasa mugenzi we

Umwana yajyanye imbunda ku ishuri arasa mugenzi we

0

Kuri uyu wa kane, abayobozi bo muri Afurika yepfo batangaje inkuru itari nziza yatunguye benshi y’umwana w’imyaka 16 w’umunyeshuri mu mashuri yisumbuye warashe umunyeshuri bigana nyuma yo gukekwaho guterana amagambo nawe agahita yirasa.

Aba bombi bari abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Lesiba i Daveyton mu  ntara ya Gauteng.

Iraswa ryabaye kuwa gatatu ribera imbere y’ishuri bigagamo biba  mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri muri iki gihugu kuko nibwo bari bakiva mu biruhuko.

Polisi iri gukora iperereza ku cyatumye uyu mwana utaratangazwa amazina arasa akica mu genzi nawe agahita yirasa.

Abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe boherejwe kuri iri shuri kugirango baganire n’abandi banyeshuri baba bahungabanyijwe n’iki gikorwa kibi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRubavu: Ibyumba byose bya kasho twakubaka ntituzi ko byaca ubucucike bw’imfungwa- Mayor
Next articleZimbabwe: Perezida w’Igihugu yarekuye inshingano yigira mu biruhuko

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here