Zimwe mu mpuguke zakoze ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu kwimura abaturage ku nyungu rusange zivuga ko leta n’abagenagaciro bakwiye kunoza uburyo icyo gikorwa kigokorwa bubahiriza amategeko.
Ni nyuma y’ubushashatsi bwakozwe na komisiyo y’uburenganzira bwa muntu bwagaragaje ko 55% by’abimurwa batishimiye service bahawe.
Hirya no hino mu gihugu hagenda hakorwa imishinga itandukanye bigasaba kwimura abaturage ku nyungu rusange. Muri uko kwimurwa hari aho uburenganzira bw’abimurwa buhonyorwa nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na komisiyo y’uburenganzira bwa muntu bubigaragaza.
Mukasine Marie Claire peresida w’iyi komisiyo agira ati “Nyuma yo kuganira n’abimuwe, Impuguke zakoze ubu bushakashatsi bagiriye inama leta n’abagenagaciro bakwiye kunoza uburyo icyo gikorwa kigokorwa hubahirizwa amategeko.”
Naho Iyandemye Samuel nk’umushakashatsi avuga ko bimwe mu bigo bya leta byatunzwe agatoki mu kutubahiriza uburenganzira bw’abimurwa mu byabo ku nyungu rusange bikanagirwa inama harimo MINICOM, MINIFRA mu bigo byayo nk’igishinzwe ingufu REG, amazi WASAC, imiturire RTDA and RHA), na MINALOC ihagarariwe n’uturere n’umugi wa Kigali.