Home Amakuru Undi muntu ukekwaho ebola yapfue

Undi muntu ukekwaho ebola yapfue

0

Umuntu wa kabiri wakekagwaho kwandura indwara ya Ebola yapfuye aguye ku bitaro bya Mubende ahasanzwe hari abantu bari kwitabwaho kuko baketsweho Ebola.

Uyu wapfuye yari amaze iminsi ari mu itsinda ry’abantu 14 bari kwitabwaho mu bitaro bya Mubende nyuma yo kugaragaza ibimenyetso bisa n’ibya Ebola. Minisitiri w’ubuzima muri Uganda, Emmanuel Ainebyoona, niwe wemeje urupfu rw’umuntu wa kabiri wakekwagaho Ebola.

” Uwapfuye ni umwana dutegereje ibipimo byanyuma tukareba icyamuhitanye, kuri ubu turacyashidikanye kuri Ebola.”

Ku wambere w’iki cyumweru nibwo Uganda yemeje umuntu wambere waguye ku butaka bwayo azize indwara ya Ebola, uwapfuye yasize avuze ko yahuye n’abantu 14 bose bahita bafatwa batangira kwitabwaho ari nabo bavuyemo uyu wapfuye mu ijoro ryashize.

Nyuma y’uko ku wambere hatangajwe uru rupfu hahise hibazwa ku bandi bantu batandatu bapfuye nabo mu buryo abari babari hafi bavuze ko bishwe n’urupfu batamenyereye.

Kuri uyu wa gatatu nibwo hategerejwe ko umuntu wambere wishwe na Ebola muri Uganda ashyigurwa hifashishijwe amabwiriza akurikizwa mu gushyingura abishwe na Ebola.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBamporiki yahembewe ubukomisiyoneri ntiyariye indonke -Abamwunganira
Next articleBamporiki yunganiwe n’uwari Meya warezwe ruswa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here