Mu rwego rwo guteza imbere ubwisanzure n’ubunyamwuga mu itangazamakuru, Inama nkuru y’itangazamakuru yashyize imbaraga mu guhugura abayobozi b’ibitangazamakuru, cyane cyane ku ngingo zishyizwe imbere na Leta y’u Rwanda, harimo ijyanye n’uburinganire ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu kazi (sexual harassement).
Ku wa 16 Nzeli abayobozi b’ibitangazamakuru basabwe gukora itangazamakuru rikora impinduka ku banyarwanda bita ku ihame ry’uburingane ndetse no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ariko bakaniga gukora imishinga kugira ngo babone mo amafaranga abafasha gukora akazi kabo neza
nk’uko byatangajwe na Peacemaker Mbungiramihigo mu ijambo rye atangiza ayo mahugurwa.
Mu ijambo rye yagize ati “Akimuhana kaza imvura ihise, niyo mpamvu mukwiye guhaguruka mugakora imishinga kandi mwabona abayitera inkunga kuko bahari kandi benshi”
Yavuze kandi ko hari abanyamakuru batangiye kubigeraho ibyo gukora imishinga bishyira hamwe bagakora imishinga ibaha amafaranga, ndetse abizeza ubufatanye, agira ati “ubufanye n’inama nkuru y’itangazamakuru muzabubona kuko tuzakomanga aho bishoboka hose kugira ngo tugere kubyo mwifuza”
Peacemaker kandi wasabye abanyamakuru kwiga kugira ngo bafashe mu iterambere ry’igihugu. Yagarutse ku kuba bivugwa ko hari abaza mu itangazamakuru ari nko gushaka ubuhungiro, avuga ko hakenewe abantu barikora kuko bazi icyo bashaka, atari ukurizamo gusa.
Yanabwiye abayobozi b’ibinyamakuru ko aribo bagomba guhitamo ikibabaereye kuko iyo uhisemo icyiza ntutsimbarare ku kibi bigira umusaruro mwiza.
Abayobozi b’ibitangazamakuru bagaragaje ko bafite inyota yo gusobanukirwa ibijyanye n’ihame ry’uburinganire, aho bazasobanurirwa aho uburinganire buhurira n’umuco, ndetse n’uruhare rw’uburinganire mu iterambere.
M Louise Uwizeyimana