Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba yazamuwe ku ipeti rya Jenerali ariko yamburwa inshingano zo kuba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda nyuma y’amagambo yatangaje ku gihugu cya Kenya avuga ko ashoboa kuyitera akayifata mu gihe kitageze ku byumweru bibiri.
Gen Muhoozi Kaineruga yazamuwe ku ipeti rya Jenerli akuwe ku rya liyotona Jenerali, n’ubwo yazamuwe mu ntera nta mirimo izwi yahise ashingw amu gisirikare aribyo benshi bafata nko kumwambura imbaraga ariko bakaganga kumusebya muri rubanda.
Gen Maj Muhanga Kanyanja niwe wasimbuye , Muhoozi Kainerugaba kuri uyu mwanya.
Muhanga Kanyanja ni mukuru wa Andrew Mwanda uzwi cyane mu Rwanda nk’umunyamakuru akaba yarigeze kuba n’umujyanama wa Perezida Kagame
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Gen Muhoozi, yatangaje ko yaganiriye n’umubyeyi we Perezida Museveni kandi ko ibigairo byagenze neza gusa ngo ibyo yatangaje kuri Kenya bishobora kuba byarababaje abanya Kenya benshi bityo ko hari itangazo riri busohorwe na perezidansi kandi ko hari amasengesho adasanzwe ari bukorere igisirikare cya Uganda.
Gusa mbere yuko itangazo rimwambura inshingano risohoka ministeri y’ubuanyi n’amahanga ya Uganda yabanje gusohora itangazo yitandukanye n’ibitekerezo bya Muhoozi kuri Kenya.Gen Muhoozi kuri uyu wa nibwo mbere yatangaje ko yababajwe n’icyemezo cya Uhuru Kenyatta, Perzida ucyuye igihe wa Kenya, cyo kutarenga ku itegeko nshinga ngo yongere yiyamamarize manda ya gatatu itemewe mu mategeko ya Kenya.
Nyuma yo gutangaza ibi kandi yahise yongeraho ko gufata Kenya bitamutwara ibyumweru bibiri kandi ko amaze kuyifata yahita ahitamo ahantu ho kuba hagati ya Westlands cyangwa Riverside
Aya magambo yababaje cyane abaturage ba Kenya bagaragaza amarangamutima yabo kumbugankoranyambaga ndetse bamwe mu bategetsi ba Kenya bavuga ko ibnyo gen Muhoozi yatangaje ku gihugu cyabo bigize icyaha.
Gen Muhoozi yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cya Uganda irimo kuyobora umutwe udasanzwe mu gisirikare ( special force( kuva mu mwak awi 2008 kugeza 2017, yongeye kugaruka kuyobora uyu mutwe w’ingabo mu mwaka wa 2020 nyuma y’umwaka umw egusa ahindurirwa inshingano airw aumugaba w’ingabo z’igihugu zirwanira ku butaka mu mwaka wa 2021.