Guverinoma y’u Rwanda yashyikirije u Burundi, abarwanyi 19 babrizwa mu mutwe wa RED tabara urwanya Leta y’Uburundi bambutse mu Burundi mu buryo butemewe n’amategeko bisanga mu Rwanda muri Nzeri 2020.
Aba barwanyi bafashwe ubwo bambukaga umupaka w’u Rwanda mu ishyamba rya Nyungwe, Umurenge wa Ruheru wo mu Karere ka Nyaruguru.
Ihererekanya ry’aba banyabyaha ku mpande z’ibihugu byombi byafashijwemo na Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) (EJVM) kandi byahamijwe n’intumwa idasanzwe y’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021 kuri Poste ya Nemba.
Guverinoma y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi w’iperereza ry’ingabo, Brig Gen Vincent Nyakarundi mu gihe guverinoma y’Uburundi yari ihagarariwe n’umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare, Col E. Musaba.
Umuyobozi wa EJVM, Col J Miranda yashimye ubushake n’ubufatanye byagaragajwe n’ibihugu by’ u Rwanda n’Uburundi avuga ko ihererekanya ry’abanyabyaha ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu kugera ku mahoro n’umutekano birambye mu karere.