Home Uncategorized U Rwanda rumaze kwishyura DRC arenga miliyoni 170 ku Ngagi zayo

U Rwanda rumaze kwishyura DRC arenga miliyoni 170 ku Ngagi zayo

0

Minisitiri w’ubukerarugendo wa DRC ,Modero Nsimba, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye kwishyura DRC umusoro w’ubukerarugendo ujyanye n’ingagi zo muri DRC zambuka umupaka zigasurirwa ku butaka bw’u Rwanda.

Ku bwe, guverinoma y’u Rwanda yatangiye kwishyura aya mafaranga kuva guverinoma nshya ya Sama Lukonde itangiye imirimo yayo.

Ati: “Ni ku nshuro ya mbere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo izakira kandi igabanye umusoro w’ubukerarugendo ujyanye no gusura Ingagi za Congo ziri mu Rwanda. Keretse niba naribeshye, nzi ko hari ibihumbi 179.000 by’amadolari( akabakaba miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda) kuva COVID-19 yatangira igihe twashyirwaho abaminisitiri kugeza uyu munsi dufite amadorari ibihumbi bike by’amadorari y’Amerika.

Ibi byatangajwe na Modero Nsimba, Minisitiri w’ubukerarugendo mu gihugu ubwo yatangizaga ibikorwa byo gusigasira pariki  ya Kinshasa kuri uyu wa kane, tariki ya 29 Nyakanga 2021.

Ingagi zo mu misozi  ya Virunga iri hagati ya DRC, u Rwanda na Uganda.  DRC iba ku rutonde rw’Ibihugu bifite inyamaswa zigenda zangirika nk’uko bigaragazwa n’amasezerano ya Newyork yitwa CITES

Kugeza ubu, Parike y’igihugu ya Virunga ibamo ubwoko bw’inyamaswa butandukanye bugera ku 167 usibye ubagera kuri 59 bubarizwamo ariko bataramenyekana.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNiyonzima Haruna yabonye ikipe nshya
Next articleAmafoto: U Rwanda rwashyikirije uburundi inyeshyamba za RED Taba ziburwanya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here