Home Uncategorized Niyonzima Haruna yabonye ikipe nshya

Niyonzima Haruna yabonye ikipe nshya

0

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima, yamaze gusinyira ikipe y’Umujyi wa Kigali, As Kigali, ayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo gusoza umwaka n’igice yari amaze muri Young Africans.

Ni ubwa kabiri Haruna Niyonzima agiye gukinira iyi kipe nyuma yo kuyikinira amezi atandatu mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Iyi ni ikipe ya gatatu Haruna Niyonzima akiniye muri shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gukinira Etincelles, Rayon sports na APR fc, n’ubwo yakiniye aya makipe akomeye mu Rwanda mu myaka ishize benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ntarabemeza nk’uko yemeje abafana ba Young Africans na Simba Sc zo muri Tanzania yakiniye imyaka 10 agafasha aya makipe gukora amateka ku mugabane wa Afurika.

Haruna Niyonzima uvuga ko afite imyaka 29, yerekeje muri AS Kigali nyuma yuko na Rayon sport yari yagaragaje ko imwifuza.

AS kigali niyo yemeje ko yamaze gusinyisha Niyonzima Haruna
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBa Gitifu b’Utugali na bo bagiye kujya bamenyakanisha umutungo ku muvunyi
Next articleU Rwanda rumaze kwishyura DRC arenga miliyoni 170 ku Ngagi zayo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here