Home Ubukungu Amashuri yigenga ntavuga rumwe ku ruhare rw’ikigega nzahurabukungu mu burezi

Amashuri yigenga ntavuga rumwe ku ruhare rw’ikigega nzahurabukungu mu burezi

0

Mugihe leta yashyizeho ikigega nzahurabukungu bwashegeshwe na COVID-19, (Economic Recovery Fund) bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yigenga bavuga ko batinye gusaba inguzanyo yo kuzahura ubukungu bwabo kubera amabwiriza agoye yo kuyibona no kwishyura inguzanyo ariko hari n’ abandi bashima icyo kigega.

Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye yigenga batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko ubwo bamenyaga ko leta hari inguzanyo yashyize mu Umwarimu SACCO igenewe ibigo by’amashuri bihutiye kujya kuyaka ngo babone uko bahemba abarimu, gusa bagacibwa intege no gusanga iyo nguzanyo ifite imbogamizi zatumye batayifata.

Umwe ati” Nagiye ku Umwarimu SACCO bambwira ko inguzanyo batanga izatangira kwishyurwa nyuma y’amezi atatu(ubwo hari mu kwezi Kwa Gicurasi umwaka wa 2020). Ntabwo nari kuyifata kuko ntari nizeye ko COVID-19 izaba yaratangiye mu mezi atatu yari gushira nkatangira kwishyura. Ikindi iyo nguzanyo yasaba ingwate tutari kubona kuko twari twarazigwatirije Indi myenda twari twarafashe mbere. Kuva mu kwezi Kwa Gicurasi umwaka wa 2020 Kugeza amashuri yemerewe kwigisha bimwe mu bigo ntibyashoboye guhemba neza abarimu babyo.”

Nyuma yo kubona ko hari ibigo by’amashuri bitagiye gusaba iyi nguzanyo ibindi bikajya kuyaka bikagorwa n’amabiriza yo kuyihabwa.

Umuyobozi w’ishuri ryigenga ryo mu Mujyi wa Kigali,  King David Academy madamu Mutamuliza Annet, avuga ko iyo nguzanyo yayifashe ndetse ashima ubuyobozi ko bwatekereje kuri ubu bwoko bw’inguzanyo..

agira ati” Tumaze kubona amashuri afunze Kandi tugomba guhemba abarimu byatubereye ikibazo gikomeye, numvise leta hari amafaranga yashyize mu Umwarimu SACCO tujyayo turayaguza, hanyuma tubona inkunga ya leta inyuze muri Banki ya Kigali(BK) idufasha kwishyura imwe yo muri SACCO ndetse dukomeza guhemba abarimu bitatugoye. Leta yaradutabaye kuko twari twabuze icyo dukora.”

Mu gushaka kumenya icyo Umwarimu SACCO yakoze mu gufasha abarimu cyangwa ibigo by’amashuri byatainye kwaka iyi nguzanyo no kumenya niba hari icyo yabafashije mu kuzuza ibyangobwa basabwaga n’ibigo by’imali cyangwa amabanki kugirango babone iyi nguzanyo.

Umwalimu Sacco nti wifuje gutanga aya makuru kuko hashize igihe kinini abashinzwe itumanaho bayasabwe bemera kuyatanga ariko ntibayatanga.

Mu kiganiro Urubuga rw’itangazamakuru cyatambutse ku Isango Star TV n’andi maradiyo biba byahuje imirongo ku wa 11 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana Beata,  yavuze ko ikigega nzahurabukungu kigamije kuzahura ubukungu bw’abikorera bwazahajwe n’ingamba  zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19,

Yagize ati “Hari ubucuruzi twagiye tugenera inkunga nzahurabukungu gishobora kuba cyabafasha  ariko ikigega na cyo kireba ufite ingorane zikomeye  bitewe n’ubwinshi bw’abagikeneye n’ingano y’ikigega, harateganywa gahunda yo kongera icyo kigega kugira ngo abagiye bahungabanywa n’izi ngamba babone uko bazahura ubucuruzi bwabo.”

Minisitiri yavuze ko n’ubwo iki kigega kitaragera ku bikorera bose ariko cyagize uruhare rukomeye mu kongera kuzahura ubucuruzi. Ibi bishimangirwa n’imibare ya Raporo ya Banki y’Isi igaruka ku bukungu bw’u Rwanda muri ibi bihe bya Covid-19, aho igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri cyazamutse kikagera kuri 22% kivuye kuri 13% mu gihe igihugu cyari muri Guma mu Rugo ya mbere. Ni mu gihe mu bakomeje gukora muri icyo gihe, abagera kuri 60% bagabanyirijwe umushahara.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Banki nkuru y’u Rwanda(BNR) BDF nayo itanga inguzanyo ku makoperative zo kubitsa no kugurizanya (SACCOs) ku rwunguko rwa 2.0% ku mwaka izishyurwa mu myaka ibiri (2), habariwemo igihe cy’ubusonerwe mbere yo gutangira kwishyura mu gihe cy’amezi atatu (3). Ibigo by\imari (MFI na SACCOs) bitanga inguzanyo ku bakiriya babyo ku rwunguko rwa 8.0% ku mwaka izishyurwa mu myaka ibiri (2), habariwemo igihe cy’ubusonerwe mbere yo gutangira kwishyura mu gihe cy’amezi atatu (3).

Raporo y’umwaka wa 2020 y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yatangaje ko ubukungu bw’Isi bwasubiye inyuma ho 3,5% kubera ingaruka za Coronavirus.  Ubw’u Rwanda bwasubiye inyuma ho 3,4%.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbashinwa basabwe kuva mu burasirazuba bwa DR Congo vuba vuba
Next articleUshinjwa uruhare muri Jenoside arasaba ko bamwishyurira abamushinjura

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here