Home Politike Amerika ntivuga rumwe na EAC ku matora yo muri Tanzaniya

Amerika ntivuga rumwe na EAC ku matora yo muri Tanzaniya

0

Impande zitandukanye ntiziri guhuza ku migendekere y’amatora muri Tanzania n’ubwo amajwi y’agateganyo agaragaza ko Bwana John Pombe Magufuli yanikiye mukeba we Tundu Lissu.

EAC yemeje ko amatora yagenze neza

Nimugihe kandi intumwa z’umuryango w’ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba ziyobowe n’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’ Uburundi, Sylvestre Ntibantunganya zishima uko aya matora yagenze, zikavuga ko yagenze neza.

Izi ntumwa zisaba amashyaka afite impungenge ku migendekere y’amatora kwiyambaza ubutabera kugira ngo barenganurwe.

Amerika yo ntibibona nka EAC

Indorerezi  Za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora yo muri Tanzania zo zivuga ko zishingiye kubyo ziboneye, ngo ibyo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi avuga bifite ishingiro. Izi ndorerezi zivuga ko muri aya matora harimo ibintu bike byabaye bikwiye gukemangwa.

Umwuka w’ibyavuye mu matora umeze ute muri Tanzania

Umuyobozi mukuru wa komisiyo ishinzwe gutegura amatora muri Tanzania yavuze ko Perezida Magufuli wari usanzwe ari ku butegetsi ari imbere cyane ku majwi arenga 80% by’amajwi amaze kubarurwa angana na bibiri bya gatatu.

Uza imbere mu bari bahanganye na Magufuli, ni umukandida wo mu ishyaka rya Chadema, Tundu Lissu afite amajwi agera kuri 12%.

Komisiyo y’igihugu cya Tanzania ishinzwe gutegura no kubarura amajwi ikanatangaza ibyavuye mu matora ivuga ko kugeza ubu imaze kubarura amajwi yavuye mu duce dutorerwamo 225 kuri 264 twatorewemo.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi buyobowe n’ishyaka rya CCM bavuga ko batazemeraibizava mu matora yo ku wa gatatu tariki ya 28/10/2020.

Uretse ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu, nubundi ishyaka rya CCM rya Perezida Magufuli niryo  riza imbere mu matora y’abagize inteko ishingamategeko.

Kugeza ubu imibare y’agateganyo yerekana ko ishyaka risanzwe ku butegetsi CCM rimaze gutsinda amatora mu turere 218 kuri 220 tumaze gutangazwa.

Uturere tubiri twonyine nitwo tumaze kwiharirwa n’amashyaka atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi. Ayo ni Chama cha Demokrasia na Maendeleo (CHADEMA) hamwe na Civic Unite Front (CUF).

Ku wa kane tariki ya 29/10/2020, Bwana Lissu yatangaje ko atazemera ibizava mu matora, akavuga ko “ari amatora adakurikije amategeko yaba ayo muri Tanzania cyangwa amategeko mpuzamahanga”.

Avuga ko kandi hari amasanduku y’itora yafashwe arimo amajwi yibwe, akavuga nanone ko hari n’intumwa z’ishyaka rye zangiwe kwinjira mu biro by’itora.

Perezida wa komisiyo y’amatora muri Tanzaniya Semistocles Kaijage avuga ko ibi birego by’ubujura bw’amajwi nta shingiro bifite.

Yongeyeho ko Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Tanzania ivuga ko yiteguye gutangaza imibare ntakuka y’ibyavuye muri ayo matora uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 31/10/2020.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCertaines écoles de filles sollicitent une aide pour survivre aux conséquences du Covid-19
Next articleGicumbi: Abagore bakora imirimo iciriritse ntiboroherwa no kwizigamira

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here