Home Politike Amerika yashyizeho uyihagarariye mushya mu Rwanda

Amerika yashyizeho uyihagarariye mushya mu Rwanda

0

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yemeje Eric W. Kneedler nka ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda, asimbuye Peter Vrooman uheruka kwimurirwa muri Mozambique.

Muri iki gihe ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda iyoborwa na Chargé d’Affaires Deb MacLean.

Eric Kneedler ni umwe mu badipolomate bakuru, amaze igihe ari Chargé d’Affaires w’agategaynyo muri ambasade ya Amerika muri Kenya, guhera muri Mutarama 2021. Yatangiye inshingano muri Kenya mu 2017 nk’umujyanama mu bya politiki.

Mbere yaho yakoze bene izo nshingano muri ambasade y’i Manila muri Philippines, anaba umujyanama wungirije mu bya politiki muri ambasade yo y’i Bangkok muri Thailand.

Uyu mudipolomate ashyizweho mu gihe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, azasura u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagati ya tariki 7 Kanama na 12 Kanama 2022.

Mu Rwanda no muri RDC, Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika bivuga ko Blinken azaganira n’abayobozi b’ibyo bihugu byombi ku ngingo ijyanye no kubaha ubusugire bwa buri ruhande.

Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Molly Phee, aheruka kubwira Abanyamakuru ko mu ruzinduko rwa Blinken i Kigali, azanabonana na Perezida Paul Kagame.

Ati “I Kigali [Blinken] arateganya kugira amahirwe yo guhura na Perezida Kagame ku nshuro ya mbere kuva abaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga. Bazaganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ibibazo by’igihugu n’akarere muri rusange. Azanavuga ku ngingo ijyanye n’urubanza rwa Paul Rusesabagina, aho Umunyamabanga wa Leta yakunze kugaragaza ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Amerika ivuga ko aho Blinken azajya, yaba mu Rwanda no muri RDC, azaganira n’abayobozi b’impande zombi ku kamaro ko kwimakaza demokarasi, imiyoborere myiza, ndetse n’amahame yo kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUko Amerika yishe umuyobozi wa al-Qaeda ntiyice umuryango we bari kumwe
Next articlePerezida Museveni yabwiye Amerika ko nta muntu ubaha mabwiriza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here