Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yasabye imbabazi zidasubirwaho kubera kudaha agaciro kwibuka ingabo z’abirabura na Aziya baguye mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose barwanira Ingoma y’Ubwongereza mu
Ibi yabitangaje nyuma y’uko komisiyo ishinzwe imva z’umuryango wa Commonwealth yemeye ko ivanguramoko ryatumye ibisigazwa by’abasirikare barenga 100.000 baturutse mu Buhinde, Afurika y’Uburasirazuba, Afurika y’iburengerazuba, Misiri, Somaliya na Karayibe bafatwa mu buryo butandukanye na bagenzi babo b’abazungu.
Abandi basirikare b’abirabura ibihumbi icumi bibukirwa mu nzibutso rusange cyangwa mu gitabo gusa akndi abasirikare b’abazungu bo barubakiwe inzibutso z’umwihariko.
Minisitiri w’ingabo w’Ubwongereza, Ben Wallace, yasezeranije kwibuka no gushyira ingufu mu kugaragaza icyo yise aya mateka yihishe.