Home Amakuru Joe Biden aritegura kwemeza ko ubwicanyi bwakorewe Abanyarumeniya ari Jenoside

Joe Biden aritegura kwemeza ko ubwicanyi bwakorewe Abanyarumeniya ari Jenoside

0

Abayobozi b’Abanyamerika bavuga ko Perezida Joe Biden yiteguye gutangaza ko mu Ntambara ya Mbere y’Isi Ubwami bwa   OttomanI (Turkey y’ubu )bwakoreye Jenoside Abanyarumeniya.

Aba bayobozi baganiriye n’ibigo byinshi by’itangazamakuru banze gutangaza amazina yabo bavuze ko Perezida Biden atangaza Jenoside yakorewe abanyarumenia kuri uyu wa gatandatu ubwo muri Amerika haba hizihizwa umunsi w’abahohoterwa.

Yiyamamariza kuba perezida w’Amerika umwaka ushize, Biden yavuze ko “azashyigikira icyemezo cyemeza itsembabwoko rya Arumeniya kandi ko uburenganzira bwa muntu aribwo buzashyirwa ku mwnaya wambere ku butegetsi bwe.”

Ku wa gatatu, umunyamabanga wa Leta muri White House, Jen Psaki, abajijwe kuri iki cyemezo cya Biden, yagize ati: “Ndizera ko tuzagira byinshi tuvuga ku munsi wo kwibuka ku wa gatandatu.” Ati: “Ariko nta kintu na kimwe mfite cyo kubibugaho muri iki gihe.”

Mu ibaruwa yo ku wa gatatu, itsinda ry’ibice bibiri rigizwe n’abantu 100 bagize umutwe w’abadepite bo muri Amerika ryasabye Biden kuba perezida wa mbere w’Amerika wemeye ubwo bwicanyi nka jenoside.

Abadepite baranditse bati: “Guceceka biteye isoni guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abanyarumeniya bimaze igihe kinini, kandi bigomba kurangira.” “Turabasaba gukurikiza ibyo mwiyemeje, kandi muvugishe ukuri.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya, Mevlut Cavusoglu, yatangaje ko kuri iki cyumweru icyifuzo cya Biden cyo kwemera ko habaye Jenoside yakorewe Abanyarumeniya gishobora kwangiza  umubano hagati y’abafatanyabikorwa ba NATO.

Abahanga mu by’amateka bavuga ko Abanyarumeniya bagera kuri miliyoni 1.5 bapfuye bazize ubwami bwa Ottoman – bwabanjirije Turukiya y’ubu – hagati ya 1915 na 1923.

Abanyarumeniya bavuga ko hari bagambiriwe gutsemba abantu babicishije inzara, imirimo y’agahato, koherezwa mu mahanga, urugendo rw’urupfu n’ubwicanyi bweruye.

Turukiya ihakana iyi Jenoside ishinjwa cyangwa umugambi uwo ari wo wose wo gutsemba Abanyarumeniya. Bavuga ko benshi mu bahitanywe n’impanuka z’intambara cyangwa bishwe n’Abarusiya. Turkiya ivuga kandi ko umubare w’Abanyarumeniya bishwe wari muke cyane ugereranyije na miliyoni 1.5 zisanzwe zemewe.

Amerika iraba ibiaye igihugu cy’igihangange cya kabiri cyemeye iyi Jneoside nyuma y’Ubufaransa bumaze igihe buyibuka mu mategeko yabwo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBoris Johnson yasabye imbabazi ku irondaruhu ryakorewe abirabura baguye mu ntambara y’Isi
Next articleDoze imwe y’urukingo rwa Covid-19 irinda ku kigero cya 65%
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here