Home Uncategorized Buruse 50,000 ku rubyiruko rw’u Rwanda:Amahirwe mashya mu masomo ya Data Science...

Buruse 50,000 ku rubyiruko rw’u Rwanda:Amahirwe mashya mu masomo ya Data Science na AI.

0

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na WorldQuant University, kaminuza mpuzamahanga itanga amasomo y’icyiciro cya kaminuza ku buntu. ni amasezerano yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa mbere itariki 8 Nzeri 2025,

Aya masezerano azafasha abanyeshuri b’Abanyarwanda kubona buruse zigera ku 50,000 mu myaka itanu iri imbere, mu masomo agezweho arimo Ubuhanga mu Micungire y’Imari (Financial Engineering), Siyansi y’ibipimo (Data Science), n’Ubwenge Bukorano (Artificial Intelligence).

Iyi kaminuza ivuga ko ubu bufatanye buzafungura amahirwe mashya ku rubyiruko mu nzego ziri ku isonga mu iterambere ry’isi, buzabafasha kubona imyitozo ngororamwuga, ubujyanama n’amahirwe yo guteza imbere imirimo yabo.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko iyi mikoranire izafasha u Rwanda gukomeza kwiyubaka nk’igicumbi cy’amashuri makuru n’udushya ku mugabane wa Afurika, ndetse igateza imbere ubushobozi bw’igihugu mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Abahanga bavuga ko ibi bizatuma u Rwanda rukomeza guha imbaraga gahunda yo guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyi n’ubushakashatsi, bikarufasha kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Karungi Doreen

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmafaranga arenga 600 akatwa umuguzi wa lisansi ajyahe ko atuma ihenda
Next articleMusanze: Senior Officers from the EASF Countries Begin Peacekeeping Training.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here