Home Uncategorized Covid-19 ntibuza umubyeyi uyirwaye konsa

Covid-19 ntibuza umubyeyi uyirwaye konsa

0

Inzobere mu bijyanye n’imirire n’ubuzima bw’abana, zivuga ko kuba umubyeyi yaranduye covid19 bidakwiye kuba impamvu yo guhagarika konsa umwana we, gusa ngo aba agomba kubikora yubahiriza amabwiriza yose arebana n’isuku no kwirinda Covid 19 kugira ngo atanduza umwana yonsa.

Umubyeyi witwa Uwayezu Alphonsine utuye mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro avuga ko mu gihe yari arwaye Covid19, atashoboye gukomeza kwita ku mwana we uri ku ibere.

Yagize ati “Nagiye kwa muganga kuri Plateau bansangamo covid19, mpita mpamagara abo mu rugo mbabwira ko basanze ndwaye, bajyanye abana banjye kwa muganga bo basanga ari bazima, bitewe nuko umwana wanjye akubagana bitashobokaga ko mwonsa nambaye agapfukamunwa, abaturanyi banjye baramujyanye, nagiye gukoresha controle nsanga narakize, nta kibazo ngifite. Aho nongeye guhura n’umwana wanjye, yabanje kuntinya, nyuma yemera gusubira ku ibere.”

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabusunzu mu Karere ka Nyarugenge, Caroline Ikiriza avuga ko mu baza kwipimisha Covid 19 bakomeje gusangamo n’ababyeyi bafite abana bonka.

‘‘Hari igihe dupima abantu 25 tugasangamo 15 barwaye Covid19, hari igihe twapimye abantu 9 dusangamo 7 barwaye, iyo twakiriye umubyeyi ufite umwana, tugasanga umubyeyi aranduye, tubifata nk’ikibazo kihariye, tukareba uburyo tugiye gufasha umubyeyi kurinda umwana we kwandura, tukamugira inama z’uburyo bwose bwo kurinda umwana.’’

Bamwe mu babyeyi bafite abana bato bonsa bavuga ko muri iki gihe imibare y’abandura n’abahitanwa na Covid 19 igenda irushaho kuzamuka, bakajije ingamba zo kwirinda no kurinda abana babo kwandura iyo Virus.

Byukusenge Sandrine ati ‘‘Umwana wanjye afite amezi 3 n’ igice mbere yo kumwonsa, mbanza gukaraba amazi meza n’ isabune, umugabo wanjye nawe musaba kubikora mbere yo kwinjira mu nzu, ikindi murinda guterurwa n’abantu baza mu rugo bambwira ngo mbahe umwana bamuterure.’’

Nathan Nyakayiru, ushinzwe imbonezamirire ku bitaro bya Kibagabaga avuga ko ababyeyi bonsa kuva ku mwana ukivuka, bakomeza konsa abana babo nubwo baba baranduye Covid19 kuko bibongerera ubudahangarwa bw’umubiri.

‘‘Icyo kwitaho muri icyo gihe, ni uko umubyeyi  yirinda kwanduza umwana we, abikora yambara agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi igihe cyose agiye gufata umwana mu biganza. Ibere n’amashereka by’umwana ni ntakorwaho, igihe umubyeyi yahagarika konsa umwana we ni ku ndwara nka Ebola, ariko kuri Covid, amashereka umwana agomba kuyahabwa kuko n’imwe mu ngamba zo kurinda umwana kwandura covid 19, bitandukanye n’ ibyo abantu batekereza ko amashereka yakwanduza umwana covid 19, ahubwo amashereka  n’ingamba yo kurinda umwana kwandura.’’ 

Nyakayiru avuga kandi ko ku babyeyi badafite imbaraga zo konsa kubera Covid 19 hashobora kwifashishwa uburyo bwo gukama amashereka, mu gihe umubyeyi arembye ngo hakwitabazwa insimburabere ari yo mata acuruzwa muri za pharmacie. 

Mu by’ababyeyi bonsa basabwa muri iki gihe, harimo kandi kwirinda guha uwo babonye wese umwana ngo amuterure kuko byamwongerera ibyago byo kwandura Covid 19.

Imibare ya Ministeri y’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu bana bari kw’ibere harimo abanduye covid 19 barimo uw’amezi 2 n’uw’iminsi 5 bahitanywe nayo.

Inkuru ya RBA

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmubare munini w’abarwaye Covid-19 mu Rwanda bafite iyo mu bwoko bwa Delta
Next articleCPCR mu gufasha gushyikiriza inkiko abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here