Home Uncategorized Umubare munini w’abarwaye Covid-19 mu Rwanda bafite iyo mu bwoko bwa Delta

Umubare munini w’abarwaye Covid-19 mu Rwanda bafite iyo mu bwoko bwa Delta

0

N’ubwo benshi bibaza ku izamuka ridasanzwe ry’imibare y’abandura Covid-19, hari anadi makuru y’ihariye ukuri iyimibare agaragaza ko benshi u bandura iki cyorezo mu Rwanda baba bafite ubwoko budasanzwe bwa Delta.

Ibi byatangajwe na Dr. Mpunga Tharcice, umunyamabanga wa lea muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima bwibanze uvuga ko abarenga 60% y’abagaragaraho Covid-19 baba bafite iyo mu bwoko bwa Delta.

Aganira na Radio Rwanda yagize ati “Mu bipimo turi gukora muri iyi minsi biragaragara ko 60% by’abandura bafite iyi virusi nshya ya Delta ari na yo ntandaro y’ubwandu buzamuka cyane, abapfa bakiyongera n’abajya kwa muganga.”

Usibye iyi covid-19 yo mu bwoko bwa Delata imaze kwiganza mu bayirwaye mu Rwanda, mu minsi ishize Minisitiri w’ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuze ko mu Rwanda hari n’ubundi bwoko bwa Covid-19 butandukanye burimo ubwo muri Afurika y’epfo n’ubwo muri Calfornia.

Mu guhangana n’ubwandu bushya, inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, yafashe umwanzuro wo gushyira muri Guma mu Rugo mu gihe cy’iminsi icumi, Umujyi wa Kigali n’uturere umunani turimo Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

Mpunga yavuze ko nta bundi buryo buhari bwo guhashya Delta atari uguhagarika ibikorwa bituma abantu bahura.

Ati “Ikintu cyonyine cyatuma iyi virusi ireka gukwirakwira ni uko tugabanya ingendo, tukagabanya ibintu biduhuza n’abandi. Muri iyo minsi icumi abarwayi benshi bazaba bakira. Abazaba basigaye tuzabashyira muri gahunda yihariye yo kubakurikirana, byatuma duhashya ubu bwandu.”

Dr Mpunga kandi yavuze ko hakomeje ibikorwa byo gukingira kuko hagaragajwe ko uwakingiwe n’iyo yanduye ataremba.

Uretse kuba ikwirakwira cyane, iyi virusi ya Delta ifite ibimenyetso bitandukanye n’ibya Coronavirusi isanzwe, aho uyirwaye ababara umutwe bikabije, akababara mu muhogo ndetse akaba yanagira ibicurane bitandukanye n’iya mbere aho umuntu yakororaga, akagira umuriro, akabura ubushake bwo kurya ndetse ntanahumurirwe.

Ikindi uwanduye Coronavirusi isanzwe ashobora kumara iminsi iri hagati y’itanu n’itandatu ataragaragaza ibimenyetso ariko iyi ya Delta uwayanduye agaragaza ibimenyetso hashize iminsi ine ayanduye, bivuze ko uwayanduye ashobora kwanduza abantu barenze 30 mu minsi ine ya mbere ataragaragaza ibimenyetso.

Umubare w’abamaze kugaragaraho ubwandu kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ugera ku 50.742, abamaze gukira icyorezo ni 35.582 mu gihe 607 bamaze gupfa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGuma mu rugo yasubijweho ku baturage b’Umujyi wa Kigali
Next articleCovid-19 ntibuza umubyeyi uyirwaye konsa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here