Home Politike Dore impamvu Dr Sabin wahagaritswe yagaruka mu kazi

Dore impamvu Dr Sabin wahagaritswe yagaruka mu kazi

0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri bamwe mu Banyarwanda batunguwe n’itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe rihagarika ku mirimo uwari umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, DR Ndanzimana Sabin.

Muri iri tangazo bigaragara ko perezida Kagame yahagaritse uyu muyobozi kuri uyu mwanya kuko hari ibyo agomba kubanza gusobanura mu iperereza ari gukorwaho.

Gusa muri iri tanagazo nta byo ashinjwa bigaragaramo kuko n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwemera ko rwatangiye kumukoraho iperereza ariko narwo ntiruvuga niba hari icyaha rumukurikiranyeho. Ibi ni bimwe mu bigaragara ko uyu mugabo ashobora kongera kugarurwa mu nshingano yari amazemo imyaka ibiri.

Abandi bayobozi bahagaritswe nka Dr. Sabin ubu bakaba bameze neza

Ibikubiye mu itanagzo ryo mu biro bya minisitiri w’intebe rihagarika Dr. sabin Nsanziamna si ubwambere abanyarawanda babisomye ariko nyuma y’igihe abo ayo matangazo yavugaga bakagarurwa mu nshingano zabo bamwe bakanazamurwa mu ntera.

  1. Gatabazi Jean Marie Vianney

Ku mugoroba wo ku wa 25 Gicurasi 2020 mu biro bya Minisitiri w’Intebe hasohotse itangazo rimeze neza nk’iri ryasohotse rihagarika Dr. Nsanzimana Sabin

iryo tangazo ryagiraga riti: “Perezida wa Repubulika yabaye ahagaritse ku mirimo Bwana Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranyweho.”

2. Gasana Emmanuel

Gsana Emmanuel nawe icyo gihe yahise akurwa ku mirimo ye

Nyuma y’igihe aba bombi bagaruwe mu kazi habanza Gatabazi Jean Marie Vianney, asubizwa inshingano zo kuyobora intra yayoboraga y’amajyaruguru, Nyuma y’Igihe yazamuwe mu ntera aba minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu na Gasana Emmanuel yongera kugarurwa mu nshingano ahabwa kuyobora intara y’Iburasirazuba.

3. Minisitiri Gatete Claver

Mu nama yahuje Komite Nyobozi y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku wa Gatanu taliki 26 Kamena, 2020, Nyakubahwa Perezida Kagame yabwiye abari bayitabiriye ko ruswa, kunyereza umutungo wa leta, gukoresha nabi ubuyobozi, ari bimwe mu byaranze bamwe mu bayobozi aho yanagarutse kuri minisitiri Claver Gatete. Icyo gihe yahise asaba urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kumukoraho iperereza.

Aho minsitiri Gatete atandukaniye n’aba bandi twavuze hejuru ni uko we yakozweho iperereza akiri mu kazi kuko nyuma n’umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, Rtd Colonel Ruhunga Janot, yemeyeko batangiye iperereza kuri minisitiri Gatete ariko ntiyigeze atangaza niba iperereza ryararangiye n’icyarivuyemo.

4. Gen. Patrick Nyamvumba

Itangazo rya minisitiri w’intebe w’u Rwanda rimenyesha ko Perezida Paul Kagame yavanye Jenerali Patrick Nyamvumba ku mwanya wa Minisitiri w’umutekano ku mpamvu z’ibyo agomba kubazwa biri mu iperereza.

Jenerali Patrick Nyamvumba yari yahawe uyu mwanya mu kwezi kwa 11 umwaka ushize avanywe ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo yari amazeho imyaka itandatu.

Kuva icyo gihe Gen Patrick Nyamvumba yasabwe kujya yitaba kuri ministeri y’ingabo we na n’ubu ntaragarurwa mu kazi gusa nta musimbura we muri ministeri nshya yari yahawe urashyirwaho.

Aba bose haba abasubijwe mu nshingano n’abatarazisubijwemo urwego rw’Iguhugu rw’ubugenzacyaha cyangwa urundi rwego ntirurigera rutanagriza Abanyarwanda ibyavuye mu iperereza bakozweho kandi rijya gutangira barabimenyeshejwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrukingo rwa 3 (rushimangira) igisubibozi kuri Covid-19 yihinduranyije
Next article30% by’abaturarwanda bamaze kubona inkingo 2 za Covid-19
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here