Home Amakuru DRC: Abasirikare biriwe mu mihanda mu gikorwa kidasanzwe

DRC: Abasirikare biriwe mu mihanda mu gikorwa kidasanzwe

0

Ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’Igihugu n’ingabo zidasanzwe ( Special force) ziriwe mu mihanda y’umurwa mukuru Kinshasa mu kugaragaza ko zishyigikiye Perezida Tshisekedi ko zishoboye kumurinde we, umuryango we ndetse n’abashyitsi be bose.

Ibi babikoze nyuma y’icyumweru kimwe havuzwe amakuru y’ihirikwa ry’ubutegetsi muri iki Gihugu.

Aba basirikare bari bambaye ingofero z’umutuku n’imyenda ya gisirikare bafite n’imbunda zabo mu mirongo miremire bazungurutse imihanda minini ya Kinshasa.

Leta yahakanye ko uru rugendo rgamije kugaragaza ko abasirikare bari inyuma ya Tshisekedi mu buryo budasanzwe ahubwo ko uru rugendo rwakozwe aba basirikare bari kugorora ingingo (Gymnastic).

Uru gendo nk’uru rw’abasirikare mu gihugu nk’iki bidasanzwemo biba bishaka kugaragaza ko igihugu gifite amahoro ko ntawapfa kuyahungabanya.

Ibyo guhirika ubutegetsi muri iki Gihugu byegetswe kuri Francois Beya wari umujyanama wa perezida mu by’umutekano. uyu yahise ahagarikwa arafungwa anasimbuzwa kuri uyu mwanya hari n’amakuru avuga ko yabyemereye inzego z’iperereza zimufunze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmafoto: Fofo wo muri Papa Sava ari guhatana muri Miss Rwanda
Next articleKayonza: Umuyobozi w’abayisilamu afunzwe azira kwica ingurube
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here