Home Imyidagaduro Amafoto: Fofo wo muri Papa Sava ari guhatana muri Miss Rwanda

Amafoto: Fofo wo muri Papa Sava ari guhatana muri Miss Rwanda

0

Niyomubyeyi Noëlla Gentille umenyerewe cyane nka Fofo muri filimi ya Papa Sava no mu zindi filimi nyarwanda yitabiriye amarushanwa ya miss rwanda mu ijonjora ryabereye i Kigali kuri uyu wa gatandatu.
Uyu mukobwa uamze kumenyerwa mu maso ya benshi kubera fiolimi yabwiye akanama nkemura mpaka ko yahisemo kuza guhatanira iri kamba kuko yiyumvamo ubushobozi bwo kuba yavuganira abandi bakobwa bagenzi be.
Umushinga azakora aramutse yegukanye iri kamba avuga ko uzashingira ku buzima bw’imyororokere ku bakobwa n’abategarugori, akomeza avuga ko we azashyira imbaraga mu kuganiriza abana b’abakobwa kuri ubu buzima bakiri bato.
Uyu mukobwa ari mu 117 bitabiriye ijonjora ryabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022.
Mu bakemurampaka batatu, babiri ntibanyuzwe n’umushinga we undi umwe aranyurwa.
Evelyne Umurerwa uri mu bagize Akanama Nkemurampaka yamuhaye ‘No’ yamubwiye ko akwiriye kuzanoza umushinga we mu gihe yaba atambutse, mu gihe mugenzi we James Munyaneza yamuhaye ‘Yes’ naho Mutesi Jolly akamuha ‘No’ ku bw’impamvu z’uko atanyuzwe n’ibisobanuro uyu mukobwa yatanze.
Niyomubyeyi Noëlla Gentille. ni umwe mu bakobwa 117 bitabiriye ijonjora ryabereye mu Mujyi wa Kigali.

Asanzwe azwi nk’umukobwa w’ikimero gitangaje gikurura abagabo. Yatangiye gukina filime mu 2016 ubwo yagaragaraga mu yitwa Virunga high school yatambukaga kuri Lemigo TV. Icyo gihe abantu benshi bakomeje kumubwira ko ashoboye kandi azagera kure ni ko gufata iya mbere ajya gukora igeragezwa (Casting) muri filime yitwa “Seburikoko” itambuka kuri Televiziyo y’Igihugu aza no kuritsinda.
Filme y’uruhererekane yitwa “Papa Sava” ni yo yamugize ikimenyabose binamufasha gukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Kuri Instagram afite abarenga ibihumbi 50 bamukurikira.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMukura VS yabonye umuyobozi mushya
Next articleDRC: Abasirikare biriwe mu mihanda mu gikorwa kidasanzwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here