Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yasabye abaturage b’abasivile kujya mu gisirikare bakagifasha kurwanya inyeshyamba zo mu karere ka Tigray.
Abiy Ahmed yasabye “Abanya-Ethiopia bose bashoboye”, “kugaragaza gukunda igihugu kwabo” bajya mu ntambara, irimo guca ibintu mu majyaruguru y’igihugu.
Imirwano yakajije umurego kuva mu kwezi kwa gatandatu ubwo inyeshyamba za Tigray People’s Liberation Front (TPLF), ubu zirwanira mu mutwe uhuriwemo n’abandi barwanyi bo muri Tigray wa Tigray Defence Forces (TDF), zisubizaga igice kinini cya Tigray harimo n’umurwa mukuru wayo Mekelle.
Ibi byabaye nyuma yuko ingabo za leta ya Ethiopia zitangaje ko zahavuye zikanatangaza agahenge.
Mu itangazo rye ku wa kabiri, Bwana Abiy – mu 2019 watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel – yavuze ko igihugu cyose kigomba gushyigikira urugamba rwo gutsinda TPLF.
Yagize ati: “Itangazamakuru, abahanzi n’impirimbanyi ziharanira imibereho myiza bitezweho gutanga umusanzu mu kongerera imbaraga ubufasha bw’abaturage ku gihugu”.
“Buri Munya-Ethiopia agomba gukorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano akaba amaso n’amatwi y’igihugu mu rwego rwo gutahura no gushyira ahagaragara ba maneko n’abakorera abaterabwoba ba TPLF”.
Leta ya Ethiopia ivuga ko TPLF ari umutwe w’iterabwoba. Ariko TPLF yo ivuga ko ari yo leta y’akarere ka Tigray yemewe n’amategeko.
Imirwano yatangiye mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020 hagati y’ingabo za leta na TPLF, iyi yategetse Ethiopia mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo ubu ikaba igenzura Tigray.
Ishyaka rya TPLF ni ryo ryari ku butegetsi mu karere ka Tigray mbere yuko rihirikwa n’ingabo za leta ya Ethiopia mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.
Abakuru ba TPLF bashwanye na Bwana Abiy ku bijyanye n’amavugurura muri politiki, nubwo kuba TPLF yarafashe ibigo bya gisirikare by’ingabo za leta byo muri Tigray ari yo yabaye imbarutso y’igitero leta yayigabyeho.
Imirwano yatumye abantu barenga miliyoni ebyiri bata ingo zabo, naho ababarirwa mu bihumbi amagana ubu babayeho mu nzara.
Mu byumweru bitandatu bishize, leta ya Ethiopia yatangaje ko ku ruhande rwayo itanze agahenge kugira ngo imfashanyo ishobore gutangwa, nyuma yo gutakaza uturere tw’ingenzi turimo n’umurwa mukuru Mekelle.
Yavuze ko ako gahenge kazagumaho kugeza igihe cy’ihinga (irima mu Kirundi) kirangiye. Igihe cy’ihinga kinini gitangira mu kwezi kwa gatandatu kikageza mu kwa cyenda.
Mu cyumweru gishize umukuru w’inyeshyamba yatangaje ko ibitero by’abarwanyi be mu turere duhana imbibi na Tigray kigamije gukuraho uruzitiro rw’ingabo za leta n’imitwe iyishyigikiye rutuma imfashanyo itagera muri Tigray.
Ariko itangazo rya Minisitiri w’intebe rishinja inyeshyamba kubuza imfashanyo kuhagera no kubuza abahinzi gutera imyaka (ibihingwa).
Bwana Abiy yagize ati: “Byaragaragaye ko abahinzi bo muri Tigray batazashobora guhinga mu mutekano keretse abaturage ba Tigray batandukanyijwe by’iteka ryose [mu buryo buhoraho] n’itsinda ry’abakora iterabwoba”.
Itangazo rye ryanibasiye bamwe mu banyamahanga.
Minisitiri w’intebe yamaganye “ibikorwa by’amaboko y’amahanga” muri iyi ntambara, anavuga ko amwe muri ayo maboko “yafatiwe mu cyuho ashyigikira [inyeshyamba zo muri Tigray] yihishe mu gutanga imfashanyo”.
Ku gitutu, Abiy akoze impinduka ikomeye
Isesengura rya Catherine Byaruhanga, umunyamakuru wa BBC kuri Afurika
Leta ya Ethiopia yigeze kuvuga ko imirwano yo muri Tigray ari “igikorwa cyo gusubiza ibintu ku murongo”, no mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize itangaza intsinzi.
Ariko ibi ni ikimenyetso cy’impinduka ikomeye kuba Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed ubu arimo gusaba ko buri Munya-Ethiopia ushoboye yitabira urugamba.
Ntabwo bikiri Tigray gusa ihangayikishije leta ya Ethiopia. Uturere bihana imbibi twa Afar ndetse – by’umwihariko – na Amhara, dusa nk’udukomeje kurushaho kuba mu byago.
Mu cyumweru gishize, inyeshyamba zo muri Tigray zafashe umujyi ubumbatiye amateka wa Lalibela muri Amhara – bisa nkaho zitigeze zirwana.
Imirwano kandi yanavuzwe mu mujyi w’ingenzi wa Weldiya.
Mu gihe ingabo zo mu turere ndetse n’imitwe yitwaje intwaro yaho ishyigikiye leta yakomeje kurwana, leta ya Ethiopia ishimangira ko kuva mu mpera y’ukwezi kwa gatandatu yo yahagaritse imirwano – igakurikiza agahenge kagamije gufasha mu itangwa ry’imfashanyo.
Ariko ibyo yatakaje muri Tigray mbere yo gutangaza ako gahenge byari byinshi, ndetse abasirikare bayo babarirwa mu bihumbi barafashwe.
Gusaba abaturage “gufata intwaro” ni itangazo rikomeye, ariko hari ibibazo biri kwibazwa ku cyo ibyo bishingiyeho ndetse no ku mbaraga nyakuri igisirikare cya leta gifite.