Home Amakuru Gicumbi: Abagore bakora imirimo iciriritse ntiboroherwa no kwizigamira

Gicumbi: Abagore bakora imirimo iciriritse ntiboroherwa no kwizigamira

0
Abakozi bakora amasuku muri BAJ Ltd abenshi ni abagore (foto Intego)

Bamwe mu babyeyi bakora imurimo y’amasuku mu nyubako za Leta mu karere ka Gicumbi, kwizigamira babyumva nk’inkuru, kuko bahembwa make, bakabura aho bavana ayo kuzigama.

Abakozi bakora amasuku muri BAJ Ltd abenshi ni abagore (foto Intego)

Umwe mu babyeyi twasanze ku karere ka Gicumbi akora amasuku, yatubwiye ko akazi akora ari amaburakindi kuko n’umwambaro bimugora kuwukuramo.

Ati “Amafaranga mpembwa hano, ni ukugaburira abana, ni ukwanga gusabiriza, mu minsi yashize ho baranatwamburaga tukabura aho tugana.” Uyu mubyeyi ufite abana 2 ariko utarashatse ko tuvuga amazina ye, ngo yanze kwiyandarika kugira ngo arere abana be, ariko ubuzima ntibunworoheye.

Mukarukundo Madoleine, nawe utuye mu murenge wa Byumba, akagari ka Murama, umudugudu wa Gacaca, ufite umugabo n’abana 3, akora akazi k’amasuku mu karere Gicumbi akaba akorera sosiyete yitwa BAJ Ltd, avuga ko nubwo COVID19 yaje itunguranye, ariko ntibimubuza gukomeza kurwazarwaza we n’umutware we, kugira ngo bateze urugo rwabo imbere.

Uyu mubyeyi ukora akazi abandi bafata nk’akagayitse yatubwoye impamvu yahisemo kugakora.
Ati “Nabonaga umugabo wange amafaranga akorera adahagije, mfata umwanzuro wo kuza gusaba akazi hano, kugira ngo duhuriza hamwe duteze imbere ingo zacu.”

Muri ayo mafaranga akorera, abasha kugura isabune, akamesa, kuburyo atambuka asa neza
Covid19.
Uyu mubyeyi yabanje guhagarara ubwo covid19 yari ikiza, agira impungenge zo ubuzima bugiye kumugora, ariko nyuma yaje gusubira mu kazi ubuzima burakomeza.

Kwizigamira birabagora kuko amafaranga ni make, ariko bagerageza kwishakamo ibisubizo kugira ngo barere abana babo.
Ku bijyanye no kwigisha abana babo mu gihe amashuri atarafungura, Madoleine yagize ati “Nubwo nirirwa ku kazi, ariko umugabo wange ukunda kuba ari mu rugo afasha abana kwiga, kuburyo abona nta kibazo”

Muyizere Valentine

 

Muyizere Valentine ushinzwe abakozi muri BAJ Ltd, we yavuze ko, bakabaye bishimira gufasha abakozi babo kwizigamira, ariko impamvu batabikora nuko abo bakozi bahindagurika buri munsi.
Yagize ati ” Twakabaye tubahuriza mu matsinda yo kwizigama, ariko biragoye kukoujya kumva ukumva ngo runaka yabonye akazi ahandi agenda atanasezeye, cyangwa ngo yishyingiye… mbese biragoye kumenya uzahaguma.”

Ubwo twifuzaga kuvugisha Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abatyrage muri aka karere ka Gicumbi ngo atubwire uko bafasha abagore bakora imirimo iciriritse, yatubwiye ko adahari, ubu twaramwandikiye, tukaba ditegereje icyi azabivugaho.

Marie Louise Uwizeyimana.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmerika ntivuga rumwe na EAC ku matora yo muri Tanzaniya
Next articleGicumbi: Yabaye umunyamakuru arabireka none anejejwe no gukora akazi k’amasuku

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here