Home Ubukungu Hari abazagwa mu mutego w’imisoro kubera gukoresha abo bita Nyakabyizi

Hari abazagwa mu mutego w’imisoro kubera gukoresha abo bita Nyakabyizi

0

Mu mategeko y’imisoro mu rwanda gukoresha nyakabyigizi bieremewe ariko ntibirenza iminsi 30, ni ukuvuga iminsi tarenze ukwezi kumwe mu mwaka. mu gihe rero ukoresheje uyu wita nyakabyigizi igihe kirenze iki ntaba akiri nyakabyizi aba yabaye umukozi cyangwa umuhanga (consultat) ugukorera kandi imisoro yabo iratandukanye.

Itegeko nº 027/2022 ryo ku wa 20/10/2022 rishyiraho imisoro ku musaruro, ingingo ya gatatu y’iri tegeko isobanura nyakabyizi nk’ “umukozi ukora imirimo itagomba ubuhanga bwihariye, uhawe akazi n’umukoresha mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) ikomatanyije mu gihe kingana n’amezi cumi n’abiri (12)”

Uzabakiriho Claudien, ushinzwe guhugura abasora mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro avuga ko abantu bakoresha abo bita ba nyakabyizi bakwiye kwita cyane kuri iri tegeko kugirango buzuze ibyo basabwa.

Ati:” Mu gihe ukoresha umuntu ufite ubumenyi bwihariye uwo ntabwo yitwa nyakabyizi, nk’umwogosho ntabwo ari nyakabyizi kuko afite ubumenyi bwihariye.”

Uzabakiriho akomeza avuga ko mu gihe ukorehsa umuntu ufite ubumenyi bwihariye adakwiye kwitwa nyakabyizi ko akwiye guhemberwa kuri konti akishyurirwa ibisabwa byose n’umusoro n’ubwiteganyirize bw’abakozi.

Ati: ” Iyo bitabaye bityo uwo mukozio yishyurirw aumusoro nk’umuhanga kandi imisoro yabo iri hejuru ya 15% y’ibyo binjiza ugereranyije, iki gipimo cy’umusaruro kiri hejuru cyane ugereranyije n’uko uwo witwa nyakabyizi wamugira umukozi.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKazungu Denis yasabye umucamanza kumugabanyiriza ibihano kuko mbere yari umuntu mwiza
Next articleDRC: Mutamba yasabye kwegura ku mwanya wa minisitiri w’ubutabera nyuma yo gushinjwa Kunyereza umutungo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here