Ubuyobozi bw’urubuga rw’Irembo buvuga ko mu ivugurura barimo ry’uru rubuga ariryo riri guteza ibibazo abakenera serivisi zarwo ariko ko muri Gicurusa ibibazo bihari bizaba byagabanutse n’ubwo batavuga igihe bizakemukira burundu.
Ntabwoba Jules ushinzwe abafatanya b’ikorwa kuri uru rubuga yabwiye ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ko bari gukemura ibibazo ko muri Gicurasi hari ibizaba byakemutse.
Ati « Uru rubuga Irembo 2,0 ni urubuga rushya hari byinshi turimo kugenda tunoza bijyanye no kuba ibyangombwa umuntu abibona atarinze kuva aho ari (e-certificate). Ibyo bikaba ari bimwe bituma utwo tubazo twa hato na hato tugenda tugaragara,ikindi hariho guhuza imiyoboro kuko ari urubuga rushya n’ibindi bigo dukorana yaba ari abashaka kwiyandikasha bashaka impushya zo gutwara abagenzi,yaba serivisi z’ubutaka,ibyo byose biri guterwa, ni uko uru rubuga ari rushyashya ariko ubu turi ku musozo w’ibikorwa byagombaga gukorwa bijyanye no gukemura ibi bibazo,ku buryo twizera ko muri uku kwezi dutangiye ibi bibazo bizaba byagabanutse ku buryo bugaragara. »
Ibi bitangajwe nyuma yuko abakenera serivisi z’irembo bamaze igihe bavuga ko ntacyo uru rubuga ruri kubafasha mu gusaba ibyangombwa bya leta bakeneye.
Mu minsi ishize urubuga rw’Irembo rwasohoye itangazo rwisegura ku banyrwanda ku kuba kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byahagaze. Uru rubuga rutangirwaho zitandukanye 100. Buri munsi abaturage bagera ku bihumbi 7 barusabaho serivisi.
Reba ibiganiro bitandukanye usobanukirwe amategeko