Perezida wa Komisiyo y’Ubulayi, umutegarugori Ursula von der Leyen, yamurikiye umushinga inteko ishinga amategeko y’Umuryango ku cyicaro cyayo gikuru mu mujyi wa Strasbourg, mu burasirazuba bw’Ubufaransa.
Uyu mushinga uteganya ko ibihugu bigize Umuryango bigomba kuba byarangije kugura peteroli y’Uburusiya itayunguruye mu mezi atandatu ari imbere, iyunguruye n’ibindi biyikomokaho bitarenze impera z’uyu mwaka.
Von der Leyen yabwiye intumwa za rubanda, ati: “Rwose twumvikane, ntibizoroha kuko abanyamuryango bamwe bakoresha cyane peteroli bagurira Uburusiya. Gusa rero, nta kundi byagenda tugomba kubikora.” Koko rero, Kimwe cya kane cya peteroli Uburayi bukoresha ikomoka mu Burusiya.
Kugirango ibihano byemerwe, ibihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi byose bigomba kubyemeza. Ariko Hongiriya na Slovakiya bo bavuga ko batazabikurikiza.
Uretse peteroli n’ibiyikomokaho, Uburayi bwatangiye kuganira niba bagomba guhagarika kugura na gaz y’Uburusiya. Gaz ikoreshwa mu by’amashanyarazi no mu ngo, nko gushyushya amazu mu gihe cy”ubukonje.
Abahanga bemeza ko byo bizagorana cyane gufata icyemezo kuko 40% bya gaz Uburayi bukoresha ituruka mu Burusiya. Biramutse byemejwe, ni byo bihano bikaze cyane amahanga yaba afatiye Uburusiya kubera intambara bwagabye kuri Ukraine.