Home Ubutabera Idamange yavuze ko atajuriye

Idamange yavuze ko atajuriye

0

Kuri uyu wa gatatu Urukiko rw’ubujurire rwumvise urubanza rwa Yvonne Idamange, wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ku byaha birimo guhakana jenoside .

Urukiko rw’ubujurire ruvuga ko ubwanditsi bwarwo bwari bwakiriye ubujurire bw’ubushinjacyaha butishimiye ibihano byatanzwe ndetse n’ubwatanzwe na Idamange .

Gusa Idamange ngo yaje kwandika avuga ko atigeze ajurira kuko yahawe ibihano ku byaha ataburanishijweho.

Yvonne Idamange wamenyekanye cyane ku mbuga za YouTube anenga yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ubushinjacyaha busanga ari gitoya .

Mu cyumba cy’urukiko harimo inteko iburanisha n’ubushinjacyaha cyakora uregwa ndetse n’abamwunganira ntibagaragaye mu rukiko .

Asobanura ubujurire bwagejejwe mu rukiko, ukuriye inteko iburanisha yavuze ko ubwanditsi bwakiriye ubujurire bw’impande zombi, uregwa ndetse n’ubushinjacyaha.

Gusa ubwo Idamange yasabwa gusubiza imyanzuro y’ubujuriire bw’ubushinjacyaha ngo yanditse avuga ko atigeze ajurira kuko yahawe ibihano ataburanishijwe.

Umucamanza yavuze ko ubujurire bwa Idamange budashobora gusuzumwa kuko yabwihakanye ategeka ko harebwa ubw’ubushinjacyaha gusa.

Yavuze ko kutahaba k’uregwa bitabuza urubanza gukomeza kuko yamenyeshejwe mu buryo bwubahirije amategeko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko igifungo cy’imyaka 15 cyatanzwe ari gitoya cyane ukigereranije n’ubukana bw’ibyaha byakozwe .

Yavuze kandi ko umucamanza ku rwego rwo hasi yirengagije gutanga ibihano ku cyaha cyo kwigomeka ku butegetsi ndetse n’icyo gutanga sheke itazigamiye.

Yasabye ko ku myaka 15 yari yahawe Idamange hakwiyongeraho imyaka 6 kubera ibihano avuga ko byari byarirengagijwe n’urukiko rwo hasi.

Idamange ntiyari mu rukiko, umucamanza akavuga ko yagombaga kuza kwisobanura ku bujurire bw’ubushinjacyaha n’ubwo ubwe yabuhakanye .

Iburanisha ryafashe igihe gito cyane kuko havuze umushinjacyaha wenyine mu gihe uwo baburana adahari.

Mu kwezi kwa 9 mu 2021 ni bwo urukiko rukuru rukorera Nyanza rwahanishije Yvonne Idamange igifungo cy’imyaka 15 ahamijwe ibyaha birimo gupfobya jenoside, gukwirakwiza impuha binyuze ku rubuga rwa YouTube no guteza imvururu muri rubanda.

Yabanje kwitabira iburanisha ariko aza kwikura mu rubanza nyuma y’aho urukiko rutegekeye ko urubanza rugomba gukomeza mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID 19.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRayon sport yikuye mu gikombe cy’amahoro kubera “akajagari”
Next articleUrubanza rwa Kabuga rushobora kuba rugiye  guhagarara agahita anafungurwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here