Ikigo cy’itumanaho gikomeye muri Kenya Safaricom, cyategetswe kwishyura indishyi ya miliyoni 60 (60.000$) kubera kudaha akazi umuntu ufite ubumuga bwo kutabona.
Wilson Macharia yari yarasabye akazi ku mwanya wo kwita ku bakiriya muri Safaricom, n’ubwo yatumiwe gusinya amasezerano y’akazi, ntabwo yahawe ako kazi – bitewe n’uko iki kigo cyabuze sisitemu ya mudasobwa ifasha abafite ubumuga bwo kutabona mu kazi.
Safaricom yahakanye ibivugwa yamwimye akazi kubera kuvangura abafite ubumuga, ivuga ko ikigo kidafite sisitemu na porogaramu zituma abantu bafite ubumuga bwo kutabona bakora.
Urukiko rwo muri Kenya rwemeje ko Safaricom yahonyoye uburenganzira bwa Bwana Macharia kandi inanirwa kumwubaha mu kumwima amahirwe.
Umucamanza wateguye urubanza yavuze ko Safaricom, yari izi neza ko uwasabye akazi yari afite ubumuga bwo kutabona, uyu mucamanaza asoma urubanza yakomeje avuga ko yakagombye kuba yaramumenyesheje mbere aho kubanza kumusiragiza no kumuha ibiazmini akabitsinda ikanamutumira gusinya amasezerano akndi iziko itazamukoresha.
Uyu wimye akazi yamenyeko nta kazi azahabwa nyuma yo koherezwa ibaruwa nabi iri mu buryo atabasa gusoma.