Inzego z’umutekano muri Eswatini igihugu cyahoze cyitwa Swaziland – zashamiranye n’abigaragambya , basaba ko habaho ivugurura ry’itegeko nshinga. hakabaho ubutegetsi bugendera ku itegeko nshinga bitandukanye n’ingoma ya cyami ihasanzwe.
Mu mpera z’icyumweru gishize imyigaragambyo y’urubyiruko yakajije umurego, n’ubwo leta yabujije imyigaragambyo y’ubwoko bwose mu gihugu.
Abigaragambya basaba Umwami Mswati gukora impinduka z’ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, harimo n’amatora akozwe mu mahoro n’ubwisanzure.
Hari amakuru ataremezwa avuga ko Umwami Mswati ashobora kuba yarahunze igihugu nyuma yo kotswa igitutun’imyigaragambyo yiganjemo urubyiruko. Umunyamakuru w’ikinyamakuru cya Leta ya Afurika y’Epfo SABC niyo yatangaje amakuru y’ihung ry’umwami.
Eswatini nicyo gihugu rukumbi muri Afrika gifite ubwami bwuzuye.