Umubare w’abana bavuka ku banyamahanga, cyane cyane abazungu baza mu Rwanda batahatinda, ntabwo uzwi neza ariko ugenda wiyongera, basiga abo bana bavuka mu bibazo bikomeye.
Association des Métis du Rwanda ifasha abagore nk’abo batereranywe abana na ba se b’abazungu, ivuga ko hari abakobwa benshi batewe inda muri ubwo buryo kandi abana bavutse ba se, bamwe muri bo, ntibabemere kandi ntibabiteho.
Jeannine Ankera w’imyaka 26 avuga ko yabyaranye n’umugabo wo muri Turukiya (Turkey) wari mu Rwanda ku mpamvu z’akazi, umwana babyaranye ubu afite imyaka itatu.
Se w’uyu mwana ngo bajya bavugana, akamwemerera kumufasha ariko ntabikore.
Ati: “Turashonje, twabuze amafaranga yo kwishyura inzu…ndamuhamagara nkabimubwira akambwira ngo azaza mu Rwanda akoreshe ADN ngo ntiyamenya ko umwana ari uwe, ngategereza ko agira icyo amfasha ngaheba.”
Abavutse muri ubu buryo mu myaka yo hambere mu gihe cy’ubukoloni cyangwa nyuma yabwo nubwo aribo bavuzwe cyane, ariko abavuka muri ibi bihe bishya ibibazo bahura nabyo ntibivugwa kenshi.
Alain Numa w’imyaka 45, yavutse ku babyeyi badahuje ibara ry’uruhu, ntiyagize amahirwe yo kumenya se ari na cyo cyatumye agerageza gukurikirana no gufasha abana bavutse nka we.
Iri shyirahamwe akuriye rigerageza gufasha no kuvuganira abagore n’abana babo basizwe na ba se kandi batagira icyo babafasha.
Numa ati: “Na mbere uba usanga ubuzima baba babayeho atari bwiza, ariko noneho hazamo umwana bigapfira rimwe, ugasanga barafatirwanwe muri ubwo buzima bubi barimo, nawe akareba ati ‘ni umuzungu’ akaba azi ko umuzungu ari umuntu wamufasha ikibazo yari afite ariko ntamenye ko ari kukimwongerera.”
Mahoro[izina rye ryahinduwe], yamaze imyaka 14 ataramenya se w’Umudage. Nyirakuru yemeye ko tuganira na Mahoro ubu ufite imyaka 16.
Nyirakuru, ari na we umurera, avuga ko kurera Mahoro* bitoroshye kubera ubukene, yifuza cyane ko yazashyikirana na se.
Mahoro* na we yagize umuhate amaze kumva ko ase ari umudage atangira gushakisha.
Ati: “Nafashe umwanzuro njya muri ambasade gushakisha, icyo gihe barambwiye bati ‘kugira ngo tugufashe ni uko agomba kuba yarasize yanditse avuga ko akwemera.
“Ku bw’Imana mu 2020 barambwira ngo papa wawe yabonetse! Turavugana arishima, turarira twese, haza kubaho ikibazo cyuko ashaka kunjyana, ariko ngomba kubanza kwiga ikidage nkakimenya neza kandi nkarangiza ‘secondaire’.
Liliane Uwimana, we uvuga ko yabyaranye n’Umwongereza, nawe baherukana amutera inda, umwana yabyaye ubu amaze kugira umwaka umwe.
Kuri uyu mwana na nyina bo bishobora no kubagora kuko Uwimana atanazi amazina y’umuzungu babyaranye.
Ati: “Yaje mu Rwanda ambwira ko yari aje gutembera. Njye nta rubanza aka kanya mucira kuko ntituragerageza kumushaka ngo tumubure nta nubwo turanamubona ngo mbimubwire abihakane.”
Alain Numa avuga ko aba bana batitaweho bashobora kuba ikibazo mu gihe kizaza ku bwo kutamenya inkomoko yabo.
Ati: “Ku ruhande rumwe kwa se ntibamwemera, ku ruhande rwo kwa nyina bamwita ikinyendaro ugasanga umwana abuze aho yegamira… Tubanze tubagarure kuko kutagira aho wegamira nabyo biba ari ikibazo.
Yongeraho ati: “Bagomba gusobanukirwa ko ari Abanyarwanda ko bafite uburenganzira busesuye ku Rwanda, n’ibindi bikurikira by’uburenganzira bw’umwana.”
Ubukene, kutemerwa n’umuryango, kudasa n’abandi ku ruhu, kubura urukundo rw’undi mubyeyi, ni bimwe mu bibazo byugariza aba bana mu mikurire yabo.
Mahoro yagize amahirwe yo kumenyana na se, nubwo batarahura. Ati: “Ndacyasenga hari igihe Imana izamfungurira nkamubona amaso ku maso.”