Home Amakuru Kenya yohereje izindingabo zo kurwanya M23 muri Congo

Kenya yohereje izindingabo zo kurwanya M23 muri Congo

0
Abasirikare ba Kenya bahagurutse i Nairobi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu

Ikiciro cya kabiri cy’abasirikare ba Kenya bahagurutse ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Embakasi muri Nairobi berekeza i Goma muri DR Congo. 

Icyo kiciro kigizwe n’abandi basirikare bagera kuri 900 bagiye mu butumwa bw’umutwe w’ingabo za Africa y’iburasirazuba (EAC) zo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo. 

Izi ngabo zifite ubutumwa bwo gufatanya n’igisirikare cya DR Congo kurwanya inyeshyamba muri ako gace k’uburasirazuba. 

Mu ntara za Kivu zombi na Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo inzobere za ONU zahabaruye imitwe irenga 100 yitwaje intwaro. 

Muri iyi minsi umutwe uvugwa cyane ni uwa M23 ubu ugenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru mu gihe winjiye na teritwari ya Nyiragongo ari nako usatira umujyi wa Goma. 

Izi ngabo za Kenya zirasangayo ikiciro cya mbere cyazo cyahageze muri weekend ishize, nk’uko umunyamakuru wa BBC uri aho zahagurukiye abivuga.

Ingabo za Kenya zigiye muri DR Congo

Ntibizwi neza niba zihita zinjira mu mirwano imaze iminsi hagati y’ingabo za leta ya DR Congo n’umutwe wa M23 ubu usumbirije Goma. 

Muri ubwo butumwa bw’umutwe w’ingabo za EAC, ingabo z’u Burundi zimaze amezi muri Kivu y’Epfo n’ingabo za Uganda zimaze igihe kirenga umwaka muri Ituri zahise zitangazwa nk’izigize uwo mutwe w’ingabo za EAC. 

Sudani y’Epfo iracyategerejwe ngo nayo yoherezeyo ingabo, Tanzania isa n’iyifashe ku kohereza ingabo muri Congo, leta ya Kinshasa yanze ko u Rwanda rwoherezayo ingabo mu gihe ishinja Kigali gufasha M23, ibyo Kigali ihakana.

Hagati aho hateganyijwe kandi ibiganiro bya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo bigomba kubera i Nairobi kuva mu cyumweru gitaha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIyo atumva RTLM ntiyari gukora Jenoside- Ushinja Kabuga
Next articleDonald Trump yemeje ko aziyamamaza mu 2024 – Biden ati ‘ntacyo navuga’
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here