Perezida Uhuru Kenyatta yashyigikiye kandidatire ya Raila Odinga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora azaba tariki 9 Kanama yo gushaka umusimbura.
Guhera mu 2018, umubano wa Kenyatta na Odinga wabaye mwiza, kuva ubwo bemeraga guhana ikiganza, bagakemura uguhangana kwari kumaze igihe kinini hagati yabo.
Kenyatta ari gusoza manda ze ebyiri yemererwa n’amategeko. Mu 2013 nibwo yatowe bwa mbere, ashimira Imana ko hari ibyo yagezeho muri icyo gihe hanyuma mu 2017 akongera gutorerwa kuyobora igihugu.
Ati “Gusa mu 2017, nibyo bihe bibi kandi bigoye nagize.”
Muri icyo gihe, Kenyatta yaratowe ariko intsinzi ye ntiyishimirwa na Odinga bari bahanganye kugeza ubwo nawe ku giti cye yarahiye yiyita ko ariwe Perezida watowe.
Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko ibyo bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo byatumye haduka imyigaragambyo ikomeye, maze afata umwanzuro wo gushaka igisubizo ku neza y’igihugu ni ko kwiyunga na Odinga.
Yavuze ko Kenya ikeneye gukomeza umurongo muzima wa politiki kandi ko ahazaza hayo hazaba ari heza mu gihe izaba iri mu biganza bya Odinga.