Home Uncategorized Kicukiro-Gahanga: Abafite ubumuga barashoboye, NUDOR ishimira Leta ku burezi budaheza

Kicukiro-Gahanga: Abafite ubumuga barashoboye, NUDOR ishimira Leta ku burezi budaheza

0

Mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, habereye ubukangurambaga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga, abaturage basobanurirwa ko bashoboye kandi bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ubukangurambaga bwateguwe n’ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR).
Umuyobozi waryo, Dr. Mukarwego Betty, yashimiye Leta y’u Rwanda ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’uburezi budaheza, yatumye abana bafite ubumuga babona amahirwe yo kwiga.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’iterambere ry’imibereho myiza mu Karere wari uhagarariye Akarere ka Kicukiro, Karungi Rebecca, yasabye ababyeyi kutihanganira ko abana bafite ubumuga basigara mu rugo, ahubwo bakabajyana mu mashuri kugira ngo bazigirire akamaro ndetse banateze imbere igihugu.

Ibi bikorwa bikaba byongeye kwibutsa ko ubumuga atari imbogamizi, ahubwo ari amahirwe yo gukomeza kubaka sosiyete ifatanyije kandi idaheza.

Karungi Doreen

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRAB yasabye abaturage gukaza ingamba mu kurwanya ibisazi by’imbwa.
Next articleGen Innocent Kabandana yapfiriye i Kanombe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here