
Lt Gen Innocent kabandana wagize uruhare rukomeye mu bikorwa bitandukanye by’igisirikare cy’u Rwanda imbere no hanze y’igihugu yitabye imana aguye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe aho yari amaze igihe yivuriza.
Ubwo yari asoje imirimo yo kuyobora ibikorwa by’inzego z’umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, mu mwaka wa 2022, perezida Kagame yamuzamuye mu ntera amuha ipeti rya Lt jenerali.
Indi mirimo yakoze irimo kuyobora ishuri rya gisirikare ry’i Nyakinama, yabaye mu buyobozi bw’ingabo mpuzamahanga zagiye kubungabunga amahoro muri Sudani y’epfo. Imbere mu Rwanda kandi yanayoboye akanama gashinzwe amasoko mu gisirikare, anaba ukuriye abatanga amasomo mu kigo cya gisirikare cya Gako. Innocent Kabandana yanabaye kandi muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yari ashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambasade y’u Rwanda.
Innocent Kabandana yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda mu mwaka wa 1990, ubwo hari hatangie urugamba rwo kubohora igihugu, urugendo rwe rwakomereje mu guhagarika Jenoside yakorewe Abautsi no mu yindi mirimo irimo n’iyo twagarutseho hejuru.












