Kiyovu yasezerwe na Marines fc mu gikombe cy’amahoro

Ikipe ya Kiyovu sport yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cy’amahoro isezerewe muri kimwe cy’umunani n’ikpe ya Marines fc itahabwaga amahirwe muri iki gikombe.

Marines FC isezereye Kiyovu Sport banganya ibitego bibiri ku bindi ariko ibitego byo hanze biyifasha gukomeza muri kimwe cya kane

Kuri uyu wa kabiri Marines yatsindiye Kiyovu sports mu mujyi wa i Kigali ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wo kwishyura kuko umukino ubanza Kiyovu Sport yari yatsinze Marines Fc igitego kimwe ku busa. ibitego by’amakipe yombi byabaye bibiri ku bindi mu mikino yombi ariko Marines ifashwa no gutsindira Kiyovu sport i Kigali ibitego bibiri.

Iyi minsi ntihiriye Kiyovu sport kuko isezerewe mu gikombe cy’amahoro nyuma y’iminsi mike inakuwe ku mwanya wambere by’agateganyo mu gikombe cya shampiyona itsinzwe na Gasogi united ibitego bibiri ku busa.

Mvukiyehe Juvenal yitangiriye itama ababajwe n’uko ikipe abereye umuyobozi isezerewe mu gikombe cy’amahoro
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie.