kuri uyu wa Gatanu nibwo ishyaka riri ku butegetsi RPF inkotanyi yatangiye inama y’iminsi ibiri ya Komite Nyobozi yaguye ku cyicaro cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo aho hateganyijwe kuganira kuri Manifesto ya FPR mu 2017-2024.
Iyi nama iteraniyemo abayobozi batandukanye ba RPF INkotanyi barenga 600 ikaba ariyo yambere ibaye muri uyu mwaka wa 2021 kuko inama nk’iyi yaherukaga muri Kamena 2020.
Manifesteo fa RPF Inkotanyi igiye kuganirwaho kuko hashize kimwe cya kabiri cy’imyaka irindwii igomba kumara kuko yatangiranye n’iyi manda ya Perezida Kagame izarangira muri 2024.
Mu nama iheruka nk’iyi yari iyobowe na Perezida Kagame, yihanangirije abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye n’abangiza umutungo w’igihugu, avuga ko agiye kugendera ku bwihutirwe bwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus mu gukemura ibyo yise ibindi “byorezo” bihari ku buryo abashaka gusubiza igihugu inyuma birengagije aho cyavuye babyishyura.