Mu cyumweru gishize ubwo whatsapp yahagararaga abantu benshi bahuye n’ibibazo by’itumanaho mu gihe kingana n’amasaha atandutu kuko usibye whatsapp, facebook na messanger nazo ntizakoraga. Kuri uwo munsi abanyehsuri bamwe ntibashoboye kuvugana n‘abarimu babo, abakozi ntibashoboye kuvugana na bagenzi babo ndetse n’inshuti ntizavuganye zikoresheje ubu bwoko bw’itumanaho zari zimaze kumenyera gukoresha.
Umwe mu bakozi ba resitora wo mu mujyi wa Accra muri Ghana yabwiye itangazamakuru ko kuri uwo munsi yatakaje abakiriya bangana na 50% yabo yari asanzwe yakira.
“Abantu bose ntekera bambwira ibyo mbategurira kuri whatsapp, uwo munsi rero bose nabuze uko mvugana nabo nkorera bake babashije kugera aho nkorera.”
N’ubwo iki kibazo cyihagarara rya whatsapp cyahemukiye benshi mu bihugu birenga 180 bibarizwamo abaturage barenga miliyari 2 bayikoresha.
Gusa iri hungabana ntiryari rikomeye muri Amerika aho whatsapp ikomoka kuko ikoreshwa n’abaturage bari munsi ya 25% by’abaturage bose ba Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ubushakashatsi bwa Pew Research Center. bugaragaza ko abari munsi ya 20% muri leta zunze ubumwe za Amerika aribo bonyine bakoresha whatsapp.
Byagenze gute ngo Abanyemerika ntibakoreshe whatsapp kandi ariho ikomoka
Abanyamerika benshi bakoresha SMS zisanzwe mu kohererezanya ubutumwa bugufi, ibi bimaze igihe muri iki gihugu cy’Igihangange kuko byatangiye mu mwaduko wa telefoni ngendanwa mu mwaka w’i 1990.
Telefoni ngendanwa zigitangira gukoreshwa, sms zari mu bintu byari bihenze bityo bigatuma zikoreshwa na bake.
Nyuma haje ikigo gikora iby’ikoranabuhanga kitwa 2G kinagurisha telefoni, mu kugurisha telefoni ku Banyamerika uko cyagurishaga telefoni ni nako cyabahaga SMS z’ubuntu mu kubatura umutwaro wo kuzishyura. Ibi byatumye Abanyamerika benshi bamenyera ubu buryo bw’itumanaho na whatsapp ije bakomeza kujya biyohererezanya sms zisanzwe kuko bisa n’ubuntu n’ubwo batunze telefoni zigezweho zifite internet zikanakira Wi fi.
Ikindi gituma Abanyamerika benshi badakoresha whatsapp ni uko benshi muri bo badatunga numero nyinshi z’abantu bari hanze ya Amerika.
Usibye ibi kandi hari izindi porogaramu za telefoni zifasha abantu kohererezanya ubutumwa bugufi zageze muri Amerika mbere ya Whatsapp nazo zijya mu buzima busanzwe bwabo, whatsapp inanirwa kuzikuramo.
Ubushakashatsi bwakozwe na Pew research center ku ri gahunda za telefoni zohererezanya ubutumwa bugufi no guhamagarana ku mashusho (video call) bwasohotse muri 2021 bugaragaza ko Facebook Messenger ariyo ikoreshwa n’Abanyamerika benshi ku ijanisha rya 87%
FaceTime (34%), Zoom (34%) na Snapchat (28%) zose ziza imbere ya WhatsApp ikoreshwa na 25%.
ibi bitandukanye cyane n’abaturage bo muri Amerika y’epfo, muri Afurika n’Iburayi kuko bo bakoresha whatsapp hejuru ya 50%. ibi ahanini biterwa n’uko abatuye ibi bihugu baganira cyane n’abari hanze y’ibihugu byabo.
Ikindi cya gatu gituma abanyamerika badakoresha whatsapp cyane ni uko abangana na 50% byabo bakoresha telefoni zo mu bwoko bwa iPhone, izi telefoni zifitemo porogaramu karemano yitwa iMessage ifasha bantu bakoresha iPhone kuganira, iyo ufite iPhone agiye koherereza ubutumwa udafite iPhone nibwo akoresha SMS zisanzwe.
N’ubwo Abanyamerika benshi batitabira gukoresha whatsapp, abahanga bavuga ko ariyo itanga umutekano mu butumwa bugufi kurusha SMS zisanzwe, ikinid whastapp irusha SMS zisanzwe ni ukuba wakora itsinda ry’abantu benshi (Group whatsapp) bakaganirira hamwe ibitashoboka kuri SMS zisanzwe.