Home Imikino Manishimwe Djabel afashije APR fc kwihagararaho imbere ya Etoile du Sahel

Manishimwe Djabel afashije APR fc kwihagararaho imbere ya Etoile du Sahel

0

Igitego kimwe kuri kimwe nibyo byaranze umukino wambere wa CAF Champions League waberaga mu mujyi wa Kigali kuri sitade ya Kigali uhuza APR FC na Étoile Sportif du Sahel.

APR fc yatangiye nabi itsindwa igitego ku munota wa gatatu w’umukino kinjijwe na Taeb Meziani ku kazi gakomeye kari gakozwe na Oussema Abid, iki gitego cyagiyemo umunyezamua Ishimwe Jean Pierre amaze gukuramo indi mipira ibiri yaganaga mu izamu.

Ni umukinowashmishije abafana ba APR fc n’ubwo ikipe yabo itatsinze kuko yakinaga ihererekanya umupira neza mu kibuga.

ku munota wa 41, nibwo Manishimwe Djabel, yafashije APR FC kwishyura iki gitego ku mupira yari ahawe na Jacques Tuyisenge.

iki ni igitego cya kabiri cya Imanishimwe Djabel, mu mikino ya Caf Championsleague kuko cyaje kiyongera kucyo yatsinze Mogadishu City yo uri Somalia mu ijonjora ry’ibanze.

Igice cya kabiri kigitangira Eoile du sahel yatsinze igitego ariko kiza kwanga n’umusifuzi kubera amakosa yari yabanje gukorwa.

umutoza wa APR fc yakoze impinduka zitagize icyo zihindura mu kubona ibitego aho Mugunga Yves yasimbuye Mugisha Gilbert ku ruhande rwa APR FC mu gihe Tuyisenge Jacques wavunitse, yasimbuwe na Nshuti Innocent ku munota wa 64.

Mugunga Yves yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira yari amaze guhererkanya neza na Manishimwe Djabel ariko umupira awutera hejuru y’izamu, ubu bwari uburyo abakurikiranaga umupira bari babaze.

APR fc itegereje umukino wo kwishyura uzabera muri Tunisa taliki ya 22 Ukwakira 2021, yatsinda  ikajya mu matsinda ya Champions League yatsindwa ikajya guhatanira itike yo gukina amatsinda ya Caf confederation cup.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKubera iki Abanyamerika benshi badakoresha whatsapp
Next articleIngabo z’u Rwanda zakozanyijeho n’iza Congo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here