Home Uncategorized Minisiteri y’ibikorwa remezo yagawe

Minisiteri y’ibikorwa remezo yagawe

0

Kuri uyu wa kane ubwo ikigo cy’Igihugu gishinzwe igunfu REG n’ibigo bigishamikiyeh EUCL na EDCL byitabaga Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta ngo byisobanure uko bikoresha umutungo, mu gusoza uku kwisobanura umwe mu badepite bagize iyi komisiyo yabwiye umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwa remezo ko icyizere yari asanzwe amufitiye akirangije ko n’ibyo avuga abikemanga.

Ibi byabaye ubwo abadepite bagize komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta babazaga umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwa remezo, Mininfra, Eng Patricie Uwase aho gahunda yo kubyaza umusaruro biogaz igeze.

Eng Patricie Uwase yasubije aba badepite ko hamaze gukorwa igenzura rya biogaz zikora zidakora banamo nke.

“Twaragenzuye dusanga 743 zidakora muri zo 143 zirakorwa, iyi ni gahunda ikwiye gushyirwamo imbaraga kugirango iyi mishinga yo gukoesha Biogaza ikore neza” ibi nibyo byababaje aba badepite kuko ngo bamaze igihe babona ibibazo bya biogaz muri raporo zabo kandi ngo bamwe banageze mu nteko babisangamo.

Uwungirije umuyobozi wa PAC, UWINEZA Beline yahise asubiza umunyamabanga wa Leta ko ibyo ari kuvuga ari amagambo (theories) kandi bari kuganira ku bintu bya Biogaz byubatse.

” Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra amfashe tubwizanye ukuri kuko turi kubivuga bikaba amagambo cyane, kandi turi muri Biogaz zubatse zigomba gukoreshwa, raporo buri gihe ziza zivuga biogaz zipfuye, mwavuze 154 zikora ariko ubushize muri kumwe na Minaloc mwari mwavuze ko mugiye gusubiramo inyigo ya biogaz no kuzisana izikora zigakora mu buryo burambye ariko biragaragara ko aribwo mu giye kubitangira.”

Hahise hahabwa ijambo depite UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc avuga ko icyizere yari asanzwe afitiye umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwa remezo,  Eng Patricie Uwase, kirangiye.

“Jyewe hari n’igihe ngeraho nkibaza nti ibyo tuganira bimaze iki?” akomeza agira ati:” Njyewe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo namwemeraga ariko arantengushye kuri ibi bibazo bya biogaz kuko n’ibyo avuga ntangiye kubikemanga.” yongeraho ati:

” Ubundi yajyaga avuga nkumva ko agiye kubikora ariko ubushize turi hano na Minaloc  tuganira kuri ibi bibazo bya Biogaz byatwaye leta amafaranga menshi, bavuye hano bihaye igihe ntarengwa cyo kugaragaza inyandiko y’ibyo bagiye gukora twari tuzi ko byarangiye arikoi ntibyakozwe.”

Mininfra igaragaza ko kuva 2006 hubatswe Biogaz mu ngo zisaga ibihumbi 10 ariko kubera kudakurikiranwa neza nta mibare afite ijyanye n’izigikora uko bikwiye n’izitagikora. Mu 2014/2015 Leta yatanze asaga miliyari imwe mu mushinga wo kubaka ibigega bya Biogaz bisaga 3000.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRegis Gatarayiha yazamuwe mu ntera ahabwa izindi nshingano
Next articleMbere yuko Dr. Kayumba afungwa yari yasabwe guhagarika ibikorwa bya politiki
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here