Uwahoze ari Perezida wa Mozambike, Joaquim Chissano, yahamagariye guverinoma gutekereza ku biganiro n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu ntara ya Cabo Delgado .
Avuga ko hari “bimwe mu bikorwa by’iterabwoba” byarangiye binyuze mu mishyikirano.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mozambique ya Leta, yagize ati: “Birashoboka ko umuyobozi w’iryo tsinda agaragara akaduha amahirwe yo kuganira bikaganisha ku iherezo ry’ibikorwa by’iterabwoba”.
Uwahoze ari perezida wa Mozambike yavuze ko ibitera ibikorwa by’iterabwoba Cabo Delgado bigomba kwigwa mu rwego rwo gukemura ibibazo bya gisirikare n’imibereho myiza y’abaturage.
Bwana Chissano yari perezida wa Mozambike hagati ya 1986 na 2005. Yayoboye imishyikirano igenda neza n’inyeshyamba z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mozambike (Renamo), mu 1992 zikaba zararangije intambara y’abaturage yari imaze myaka 16.
Perezida uriho ubu, Filipe Nyusi, yagaragaje ubushake bwo gushyikirana n’imitwe yitwaje intwaro ariko yinubira ko inyeshyamba zisa n’izidafite ubuyobozi bwajya mu biganiro.
Intara ya Cabo Delgado yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba kuva mu mwaka w’ 2017, ibitero bimwe na bimwe byagabwe n’umutwe wa kisilamu IS.
Kugeza ubu inyeshyamba zimaze guhitana abantu barenga 3.000 ndetse n’abandi barenga 800.000 bakurwa mu byabo.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byohereje ingabo zabyo mu gufasha leta ya Mozambique kurwanya izi ntagondwa mu ntara ya Cabo degado