Home Ubukungu Mu mezi ane mu Rwanda haratangira guhingwa imyumbati yongerewe  ubushobozi mu kurwanya...

Mu mezi ane mu Rwanda haratangira guhingwa imyumbati yongerewe  ubushobozi mu kurwanya kabore

0

gihembwe cy’ihinga A kizatangira muri Nzeri 2025, abahinzi b’imyumbati bazahabwa imbuto nshya yongerewe ubushobozi mu kurwanya indwara ya kabore nk’uko byemezwa n’abashakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB.

Mu nzira zirindwi zisabwa kugirango ibihingwa byongererwe ubushobozi bigere ku isoko ry’ibiribwa imyumbati iri kurangiza intambwe ya gatanu y’ubushakashatsi mu murima.

Imyaka ine igiye gushira hari gukorwa ubushakashatsi kumyumbati itandukanye yongerewe ubushobozi mu kurwanya indwara ya kabore kandi ubushakshatsi bwagenze neza nk’uko byemezwa na Dr Nduwumuremyi Atahanase ari nawe ubukuriye.

Ati : « Ubu igisigaye ni ugusaba uburenganzira mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, bwo guha imbuto abaturage bakayihinga tukazareba uko bayakira nyuma yaho tukabona kwanzura niba ijya mu zindi mbuto zituburwa. »

Iyi mbuto y’imyumbati yongerewe ubushobozi ni isanzwe ihingwa mu Rwanda, bityo hakaba nta ngaruka zindi zitezwe mu gihe abaturage bazaba batangiye kuyihinga nk’uko byemezwa na Nduwumuremyi.

Iyi myumbati ibonetse nyuma y’umwaka umwe u Rwanda rwemeje itegeko rigenga ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima, ari naryo rigena uko ibihingwa bihinduriwe utunyangingo bizajya bikorwa mu Rwanda.

Inkuru mu majwi n’amashusho

Dr Nduwumuremyi avuga ko mbere y’iri tegeko byagoraga abashakashatsi kwinjiza imbuto zahinduwe, kuzikoresha mu bushakashatsi n’ibindi ariko ko ubu ibijyanye n’amategeko byakemutse akaba ariyo mpamvu biri kwihuta mu gushakira igisubizo ibibazo byo kwihaza mu biribwa hifashishijwe ubu buryo.

Usibye imyumbati kandli hari gukorwa ubundi bushakashati ku ndwara y’ibirayi izwi nk’imvura no ku bigori byihanganira imihindagurikire y’ikirere.

Ati : « ibinid bihingwa biri mu bushakashatsi ni ibirayi n’ibigore, ibigori turi kureba uburyo abahinzi babona ibigori byihanganira izuba, mu gihe imvura ibaye nke ntibigire ikibazo. Turateganyo no gukora ubundi bushakatsi ku bigori byihanganira nkongwa na nkongwa y’igikatu. »

Uyu mushakashatsi avuga ko mu gihe izi ndwara z’imyumbati, ibirayi n’ibigori zaba zicitse mu Rwanda byakemura ikibazo kinini cy’umusaruro mwinshi wangirika. 

Ati : «  Indwara ya kabore kumyumbati ishobora gufata umurima wose umuhinzi yahinze no kubirayi ni uko iyo byafashwe, kandi umuhinzi w’ibirayi we asabwa gutera umuti buri cyumweru, mu gihe ibi bizaba bikemutse ikiguzi cy’umuti kizaba kivuyeho kimwe no kurumbya. »

Bamwe mu baturage bavuga ko bategereje iyi myumbati ariko ko hagakwiye gukorwa ibirenze mu gukemura ibibazo byo kwihaza mu biribwa.

Niyonsenga Jean, umuturage wo mu mujyi wa Kigali urya ahashye ati : «  Ni byiza kurwanya izo ndwara kuko nazo zigabanya umusaruro ariko twe twumvaga icyo bazadukorera ari igihingwa cyera vuba nka za nkoko cyangwa nk’imyumbati ishora myinshi irenze iyo tuzi. »

Nduwumuremyi Athanaze mu gusubiza iki kibazo avuga ko ubushakshatsi bukomeza ko bahereye mu byo kurwanya indwara kuko nazo zifite uruhare runini mu gutubya umusaruro.

U Rwanda ni igihugu cya 12 muri Afurika mu kugira tegeko rigenga ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima, ari naryo ryifashishwa mu guhindura utunyangingo mu binyabuzima, nyuma ya Afurika y’Epfo, Misiri, Sudani, Malawi, Mozambique, Eswatini, Nigeria, Ghana, Burkina Faso, Kenya na Ethiopia.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRIB yongeye kwihanangiriza abiyita abakozi b’Imana ku mbugankoranyambaga
Next articleImanza ziregwamo abana zikubye kabiri
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here