Home Ubutabera Imanza ziregwamo abana zikubye kabiri

Imanza ziregwamo abana zikubye kabiri

0
OLYMPUS DIGITAL CAMERA

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwatangaje ko umubare w’ibirego by’abana batarengeje imyaka 18 byaburanishijwe mu myaka ine ishize wikubye inshuro zirenga ebyiri kuva mu 2020 kugeza mu 2024.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse yavuze ko mu myaka ine ibirego biregwamo abana byageze kuri 4.500 bivuye ku 2000 byariho mbere ya 2020.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison yabwiye The New Times ko abantu bose barebwa n’ubutabera buhabwa abana harimo abagenzacyaha, abashinjacyaha n’abacamanza bakwiye guhabwa amahugurwa menshi ahoraho kugira ngo batange ubutabera bujyanye n’igihe.

Yagize ati “Ntabwo bireba abacamanza gusa ahubwo ni abantu batandukanye bari muri urwo rwego rw’ubutabera kugira ngo babigireho amakuru amwe. Ibintu byarahindutse hagenda havuka ibyaha bishya. Ubu hari nk’ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga n’abana bashobora gukora.”

Umwarimu mu gashami k’Ubutabera buhabwa Abana mu Ishuri ryo Kwigisha no guteza imbere Amategeko (ILPD), Umuhoza Naomi yavuze ko asanga umuryango mugari ukwiye kurushaho kwita ku nshingano z’uburere kurushaho kugira ngo abana barindwe kugwa mu byaha.

Yagize ati “Abana bagira imyitwarire runaka bitewe n’ibibakikije ariko ubundi nta mwana wakabaye ajyanwa imbere y’urukiko. Umuryango mugari ufite ruhare runini mu kurera abana bafite uburere. Umuryago mugari kandi unafite inshingano zo gukebura ababyebyi bigira ba ntibindeba kugira ngo tugabanye umubare w’abana bakora ibyaha.”

Imibare y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) igaragaza ko kugeza mu ntangiriro za Kamena 2025 mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare hagororerwa abana 449 harimo abahungu 430 n’abakobwa 19.

Abo bana bari hagati y’imyaka 14 na 18 ndetse amategeko ateganya ko nta we ukatirwa igifungo cya burundu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMu mezi ane mu Rwanda haratangira guhingwa imyumbati yongerewe  ubushobozi mu kurwanya kabore
Next articleAmerika: Urukiko rwiyambuye ububasha ku rubanza rwa Rusesabagina
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here