Home Uncategorized Muhayimana yahakanye ibyaha bya Jenoside aregwa mu ntangiriro z’urabanza mu mizi

Muhayimana yahakanye ibyaha bya Jenoside aregwa mu ntangiriro z’urabanza mu mizi

0

By BENEGUSENGA Dative

Claude Muhayimana yahakanye ibyaha byose ashinjwa  avuga ko nta ruhare na ruto yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yabwiye urukiko ko nk’umuntu wari sanzwe ari umushoferi atashoboraga kwishora mu byaha bikomeye nk’ibya Jenoside.

Muhayimana yabwiye urukiko ko yari azi ko Jenoside yakorewe Abatutsi iri kuba ariko ko nta kindi kijyanye nayo nko kuyitegura cyangwa kuyishoramo yagizemo uruhare.

Abamwunganira babwiye urukiko ko Muhayimana atari mu myanya yari gutuma agira uruhare mu byaha bikomeye nka  Jenoside kuko atari umunyapolitiki , umuyobozi w’idini cyangwa umusirikare.

Umwunganizi wa Muhayimana yabwiye urukiko ati: “yari umuturage usanzwe gusa ku bw’amahirwe make yari ahabereye  ibyaha bya Jenoside.”

Imiryango myinshi iharanira uburenganzira bw’amashyaka yari yitabye iburanisha mu rukiko, urukiko rwagombaga kubanza gusesengura inyungu zabo muri uru rubanza.

Umutangabuhamya n’umushakashatsi batanze ubuhamya bunasuzumwa n’inteko iburanisha bemeje urukiko rwa Assize ko mu mateka ya Muhayimana ntaho byigeze bigaragara ko yagize ikibazo cyo mu mutwe (indwara zo mu mutwe cyangwa ubumuga bwo mu mutwe).

Muhayimana yagize amarangamutima mu rubanza ubwo yari abajijwe ku buzima bwe bwa kera, inzira yo gusaba ubuhungiro mu burayi, ndetse n’ibindi bimwerekeye.

Amateka y’urubanza

Muhayimana Claude, yatawe muri yombi muri Mata 2014 nyuma y’iperereza ryakozwe n’ubushinjacyaha bwa Paris, bitewe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Nk’uko bigaragazwa n’ubushinjacyaha muri uru rubanza, Muhayimana ashinjwa kuba yaratwaraga interahamwe mu gihe cya Jenoside akazigeza mu bice bitandukanye byabaga byihishwemo Abatutsi bahigwaga. Ibi yabikoraga abifashijwemo n’imdoko y’ikigo cyakira abahsyitsi (Guest house) ya kibuye yatwaraga. Bivugwa ko yagize uruhare mu gitero cyagabwe ku ishuri rya Nyamishaba (ku Kibuye) muri Mata 1994 ndetse no mu bwicanyi bwakorewe abaturage b’Abatutsi bari mu rusengero i Karongi akagira kandi n’uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi  i Gitwa ndetse na Bisesero hagati ya Mata na Kamena 1994.

Muhayimana yafungwa burundu mu gihe yaba ahamijwe ibi byaha by’ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside.

Iburanisha ritaha rizibanda cyane ku kureba uko ibi byaha Muhayimana ashinjwa byakozwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmudepite wari kubise yitabaje igare rimugeza kwa muganga
Next articlePerezida Kagame yagaragarije abayobozi bashya ibibazo bitatu byananiye abo basimbuye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here